Abatuye mu mudugudu wa Gakombe, akagari ka Ruri, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga, bavuga ko bari bafite ivomo mu mudugudu wa bo bubakiwe n’Ubudehe, ubu rimaze imyaka ibiri n’igice ridakora.
Ivomo ryari rihari bavoma neza, ijerekani igurwa amafaranga 20, nyuma ngo ryishwe n’umusore bavuga ko yitwa Gatoya, wari uje kurwana n’abaje kuhavoma na bo bariruka baramucika ahita aritura umujinya akaryica.
Uwimbabazi Sara, umwe mu bahatuye avuga ko ubu bugarijwe n’ingaruka zo kutagira amazi, zirimo kuvoma ku mariba yo mu gishanga ari kure, bakoresha nibura iminota 45 ku muntu uzi kwihuta, abatabishoboye baravomesha, ijerekani imwe bakayishyura amafaranga 150 mu gihe bayiguraga 20.
Agira ati “ubu aho tujya kuvoma ku mariba yo mu gishanga cya Kabeza ni kure, kandi harazamuka cyane, umuntu udafite imbaraga ntiyajya kuhavoma, Kubona amazi yo kumesa, ayo gukaraba ntibitworoheye pe, udafite imbaraga asabwa kuyavomesha amafaranga 150 agura ijerekani imwe, si buri wese wayibonera ukurikije uko amazi akenerwa buri munsi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bavuga ko kandi iki kibazo batahwemye kukigaragaza mu nama zitandukanye bahuriramo cyane cyane ku muganda rusange ariko ngo bakabona ubuyobozi butakitaho kandi bababaye.
Umukuru w’umudugudu wa Gakombe, Nikuze Marigarita avuga ko abaturage banze gutanga amafaranga yo kurisana, bavuga ko uwaryishe ari we ukwiye kurisana kandi ngo yarabihaniwe kuko yafunzwe amezi atatu yayarangiza agataha.
Abandi na bo bakavuga ko umuryango we ari wo ukwiye kurisana ariko na bo bavuga ko uwabikoze ari mukuru ko nta mpamvu yo kwishyura ibyo yangije kuko batari bamutumye.
Nikuze agira ati “abaturage banze gutanga amafaranga ngo risanwe, bamwe baravuga ngo uwaryishe azarisane kandi yarafunzwe amezi atatu arataha, ndetse ubu yakoze ibindi byaha n’ubu arafunze nta we uhari kuko yakatiwe imyaka 8, iwabo na bo banze kumwishyurira kuko yabikoze ku giti cye batabimutumye”.
Mu gihe abaturage bavuga ko nubwo uwaryishe afunze ndetse yanabihaniwe, banashimangira ko amafaranga batangaga baje kuvoma [ijerekani yaguraga 20Frs] ko nayo yakwitabazwa mu kurisana ariko mudugudu akavuga ko abishyuzaga bose batakibarizwa aho.
Nikuze ati “Abahavomesheje bose bagiye bagenda batayatanze, umwe yarashyingiwe aragenda, amafaranga yavomesheje arayatwara, undi wamusimbuye na we rimaze gupfa yarigendeye, ntituzi aho ari kuko yagiye atayaduhaye, ubu icyo nakoze nagerageje kujyana ikibazo ku kagari ngo abunzi b’akagari bakiburanishe, hashize ukwezi n’igice ntanze icyo kirego”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ngo agiye kugikurikirana.
Iri vomo rimaze imyaka ibiri n’igice ridakora, abaturage bari baryubakiwe n’Ubudehe ngo babone amazi meza basezerere ibishanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


