Muhanga: Dr Frank yakiriwe n’imbaga y’abaturage kuva yatangira kwiyamamaza (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ubwo umukandida wa Green Party yasesekaraga mu karere ka Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakirwanywe urugwiro n’imbaga y’abaturage na we yavuzeko ari ubwa mbere yari ababonye kuva yatangira ibi bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

P1040005
Ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Nyarusanye byari byitabiriwe cyane

Ni umuhango wabereye mu marembo y’umurenge wa Nyarusange aho imbaga y’abaturage b’impande zose bari bitabiriye ku bwinshi.
P1040006
Abaturage bari bitabiriye ari benshi cyane

Ni umuhango waranzwe n’ibyishimo ku mukandida no ku barwanashyaka be, byaranzwe no gucinya akadiho.
Nyuma yo kwishimana n’abasaza, abakecuru, abasore n’inkumi ndetse n’abana, yanabanyuriyemo mu ncamacye y’imigabo n’imigambi ye irimo kuzamura ireme ry’uburezi, kuzamura umushahara ku bakozi bal eta cyane cyane abaganga, abalimu, abasirikare n’abapolisi n’abandi.
P1040009
Yavuze kandi ko nibamutora azafasha urubyiruko kubona imirimo ndetse no kuruhugura mu buryo bwo kwihangira imirimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
P1040016
Dr Frank Habineza ageza imigabo n’imigambi ye ku baturage

P1040019
Urubyiruko na rwo ntirwari rwatanzwe

P1040025
Dr Haabineza yari yaherekejwe n’umugore we

P1040012 P1040022 P1040026
Yanaboneyeho akanya ko kubabwira ko mu rwego rwo korohereza abaganga azashyiraho uruganda rw’imiti ikorerwa mu Rwanda bityo abantu bakajya babasha kubona imiti ku buryo bworoshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *