Bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga bavuga ko imbogamizi zikomeye bahura nazo ari ugufungwa kwa hato na hato igihe bari mu kazi kabo.
Uwimana Immaculee umwe mu bakora uwo mwuga benshi bita ugayitse, muri uyu mujyi wa Muhanga avuga ko ubu bagenzi babo 18 bafungiwe mu kigo cyakira inzererezi cya Mushubati aba ngo bakaba barafatiwe hirya no hino mu duce bakoreramo ,muri aba bafunzwe harimo abasize abana mu rugo.
Yagize ati “harimo abafunzwe banafite abana bazakomezwa , turibaza uko bazakomezwa ababyeyi badahari ,turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bagafungurwa ubundi tugashaka ikindi dukora ariko tudakomeje gufungwa”.
Iki kibazo kandi kinavugwa na Nikwimaningize Joselyne nawe ukora uyu mwuga ,uvuga ko imbogamizi ubu basigaranye ari ugufungwa baje mu kazi kabo ,abandi bagakubitwa n’abanyerondo .
Icyakora avuga ko bagenzi babo bafunzwe barekuwe bashaka ibindi bakora bakabuvamo kuko babona bitaboroheye.
Yagize ati “nkubu bagenzi bacu bafunzwe hari abamazemo ibyumweru bibiri ,abandi kimwe cyangwa iminsi ,buri munsi tubyuka tujya kubavuganira ngo barekurwe ariko wapi ntibabarekura “.
Mukagatana Fortunee umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko abashaka gukora uburaya babisabira ibyangombwa bibemerera kuwukora ariko bikaba bizwi ko ari wo bakora bakanabisorera , ariko abafungwa ngo nuko baba bafite amakosa bakoze.
Yagize ati ” Tumaze iminsi dufite ikibazo cy’umutekano mucye kubera ubujura, ababikora haba harimo abacumbikiwe nabo ,hari abana bajya kuwukora ariko batarageza imyaka 18 abo iyo babasanze ku muhanda nijoro afatwa nk’inzererezi ,hari n’abanywa bagasinda bakarwana “.
Uyu muyobozi agira inama ababikora yo kujya bitwara neza bakiyubaha ,bagashaka ibindi bakora byabateza imbere badakoze uburaya kuko atari akazi. Aba 18 bafunzwe ni abakorera kuri site bita iya Ruvumera,Gahogo na Rutenga .
Uwambayinema M.Jeanne /bwiza.com


