Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Muhanga, ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama, yafashe abantu babiri ari bo; Nsabimana Justin ufite imyaka 36 y’amavuko na Niyonsaba Jackson w’imyaka 33, bari bafite amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 160 nyuma y’iminsi micye hafashwe undi witwa Habanabakize Thomas w’imyaka 35 na we wafatanywe amasashe ibihumbi 30 .
Hafashwe kandi Samvura Jean Damascene w’imyaka 43 bakunda kwita Semudunja utuye mu mudugudu wa Kagoma, akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga wo mu Karere ka Burera ukurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukora ubucuruzi bw’amasashe.
Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama, mu murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko habanje gufatwa babiri ari bo Nsabimana na Niyonsaba bafatiwe mu mudugudu wa Gitima, akagari ka Tyazo mu murenge wa Muhanga biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage bo mu Kagari ka Tyazo ko hari inzu ikodeshwa n’abantu bakunze kuhagera rimwe na rimwe bafite imizigo ishobora kuba irimo magendu. Ku wa kabiri baduhamagaye batubwira ko bajemo bafite iyo mifuka, hahita hategurwa igikorwa cyo kubasaka, biza kugaragara ko bazanyemo imifuka 2 ipakiyemo amasashe atemewe angana n’ibihumbi 160 bahita batabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati: ”Bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bazanye ayo masashe bayahawe n’uwitwa Samvura basanzwe bakorana ari na we wakodesheje iyo nzu akagira n’indi mu Karere ka Burera ari naho bayakura nyuma y’uko avanwa mu gihugu cya Uganda, akaba ari ho yaje gufatirwa na we nyuma afite ibifuniko bibiri bivamo amasashe.”
Bavuze kandi ko bayagezaga aho mu kagari ka Tyazo bakoresheje imihanda y’igitaka nyuma akaza gutwarwa n’abakiriya be, aho kuri iyi nshuro bari bayazaniye umucuruzi witwa Twahirwa Edison ukorera mu Karere ka Huye ukirimo gushakishwa.
Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bafite uruhare muri ubu bucuruzi.
CIP Habiyaremye yakomoje ku ngaruka amasashe agira ku bidukikije bitewe n’uko atabora, ntatume amazi abasha kwinjira mu butaka bityo agatuma butabasha kwera kandi agatera isuri.
Yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bakora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bafatwa, ashimira kandi imikoranire myiza ikomeje kurangwa hagati ya Polisi n’abaturage ku ruhare igira mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yaburiye abagifite umugambi wo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zabahagurukiye.
Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.


