Muhanga: Polisi yarashe mu cyico umusore wemeraga ko yishe umwarimu wa UR

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi w’u Rwanda yarashe mu cyico umusore witwa Dusabe Albert wemeraga ko yishe umwarimu wo mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare, Dr Muhirwe Karoro Charles.

Dusabe ufite imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kwemerera urwego rw’ubugenzacyaha ko yiciye uyu mwarimu mu murenge wa Cyeza w’akarere ka Muhanga tariki ya 3 Mata 2023, nyuma yo guhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 n’uwitwa Minani Lambert.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko mu masaa kumi y’urukerera rwo kuri uyu wa 11 Mata, Dusabe yagiye kwereka abapolisi aho yiciye Dr Muhirwe ndetse n’intwaro gakondo yifashishije, ariko ngo bagezeyo ashaka kwambura umwe imbunda, undi ahita amurasa, arapfa.

Dr Muhirwe yishwe urw’agashinyaguro kuko yakuwemo amaso, acirwa ururimi. Dusabe yafashwe nyuma yo kugaragaraho amaraso ku myenda ye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *