Muhanga: Ubushinjacyaha mu bikorwa byo kuganiriza abanyeshuri mu bigo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru dusoje, ubushinjacyaha bukuru bw’akarere ka Muhanga bwatangiye ibikorwa byo gusura ibigo by’amashuri bukaganiriza abanyeshuri ku bijyanye n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’uburyo babasha kuryirinda, iby’icuruzwa ry’abantu, n’ibindi bitandukanye.
Ni ibikorwa byitabiriwe n’Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha mu ifasi y’Urwego rwisumbuye rwa Muhanga, Umumararungu Marie Rose ndetse n’umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Bushinjacyaha bukuru, Muhongerwa Agnes.
Aba bayobozi basuye ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kamonyi , baganira n’abana bahiga ku byaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana aho bimaze kugaragara ko hari abana benshi batewe inda akaba ari ikibazo gihangayishije imiryango ya bo n’igihugu muri rusange; ibyaha byo gucuruza abantu hamwe n’ibiyobyabwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi biganiro bikaba byari bigamije gufasha aba banyeshuri bagiye kujya mu biruhuko bisoza umwaka kongera ubumenyi ku ikorwa ry’ibyaha; ibyo bikazabafasha kwirinda ibyaha bajyaga bakorerwa cyangwa bakabyishoramo baba bo ubwabo badasobanukiwe ingaruka kuri bo, ku miryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Abana bose hamwe bahuguwe bagera ku 1004 harimo abakobwa 404 n’abahungu 600 baturuka mu kigo cya Ecole secondaire St Bernadette (STB), Groupe scolaire St Jean Bosco na Ecole Secondaire Rosa Mystica .
Nppa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *