Muhanga: Umusore wicishije mugenzi we igisongo yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Uwamahoro Jean Claude wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica mugenzi we amuteye igisongo, yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira igifungo cya burundu.

Kuwa 31 Nyakanga 2017 nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga uyu musore, Uwamahoro icyaha cyo kwica umuturanyi we witwaga Yamuragiye Jean amuteye igisongo mu rwano ( Hagati y’ijosi n’urutugu).Icyo cyaha akaba yaragikoze kuwa 23 Nyakanga 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwamahoro yari asanzwe anyuza inka ye mu murima wa Yamuragiye, kuri uwo munsi Yamuragiye Jean yagiye gutangira iyo nka ya Uwamahoro ngo itongera kunyura mu murima we, Uwamahoro ahamagarwa n’uwari uragiye iyo nka ko Yamuragiye Jean yatangiriye iyo nka.

Uwamahoro yararakaye ava mu rugo, afata umuhoro n’igiti, amanuka agenda agisongoza, avuga ko agiye gukora akantu. Ageze aho Yamuragiye Jean ari, yamuteye icyo gisongo mu rwano yitura hasi, ava amaraso, bamujyana mu rugo, ahageze arapfa. Ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Kuwa 10 kanama 2017 rero nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwemeje ko Uwamahoro Jean Claude ahamwa n’icyaha cyo kwica Yamuragiye Jean, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *