Abanjenyeri babiri bo muri Uganda bashimuswe n’abasirikare ba Sudani y’Epfo mu mezi make ashize barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Abo benjenyeri, aribo Joachim Musinguzi na Julius Kitende, barekuwe nyuma y’inama yabaye hagati ya Gen Muhoozi na Gen Santino Deng Wol, mugenzi we wo muri Sudani y’Epfo.
Abayobozi bemeje ko abo banjenyeri basubiye muri Uganda ku wa Mbere,tariki ya 28 Ukwakira 2024, bifashishije Uganda Airlines, aho bakiriwe n’abakozi b’ubutasi bwa gisirikare.
Brigadier Jenerali Lul Ruai Koang, umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF), nawe yavuze ko UPDF yari yarekuye abasirikare batatu ba Sudani y’Epfo bari bafashwe muri Nyakanga.
Nk’uko abayobozi babivuga, ibiganiro hagati y’abakuru b’ingabo byibanze ku “bibazo by’umutekano mu karere bihangayikishije impande zombi.”
“Itangazo ryasohotse rivuga ko aba bayobozi bombi b’ingabo bemeye ko umubano w’igihe kirekire uri hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo, biyemeza gukomeza gushimangira imikoranire y’ingabo.”


