img_1677735166962.jpg

Muhozi Fred yemeje ko Kiyovu yahawe penaliti itari yo

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu ya Amavubi, Muhozi Fred, yiyemereye ko ikipe ye yahawe penaliti itari yo.

Hari mu mukino ubanza wa ? cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro wabaye ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 1 Werurwe 2023, aho Kiyovu Sports yari yakiriye La Jeunesse FC kuri Sitade Muaamena.

Muri uwo mukino wari wabereye kuri sitade Umumena ukarangira Kiyovu Sports itsinze ibitego bitatu kuri bibiri, bitsinzwe na Muhozi Fred na Iradukunda Bertrand.

Muri uyu mukino, Muhozi Fred ‘KantĂ©’ yitwaye neza cyane kuko yatsinze ibitego 2 muri 3 Kiyovu Sports yatsinze; ku munota wa 27 n’uwa 30.

Ku munota wa 65, myugariro wa La Jeunesse yateze Muhozi Fred mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi yemeza ko ari penaliti yaje kwinjizwa neza na Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 67.

Nyuma y’uyu mukino bamwe bagarutse mu mashusho y’uko byagenze bibaza kuri iyo penaliti, bavuga ko Muhozi yatezwe ataragera mu rubuga rw’amahina.

Umwe mu babajije Muhozi Fred niba koko penaliti yatanzwe yari yo ni Jean Luc Imfurayacu, umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo ya B&B FM Umwezi.

Jean Luc yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho videwo igaragaza iryo kosa ryavuyemo penaliti maze abaza abantu niba koko yari penaliti, by’u mwihariko yabajije Muhozi Fred, maze na we atariye indimi yemeza ko umusufuzi yibeshye.

Muhozi Fred yahise asubiza Jean Luc ati ‘Hoya ‘ arenzaho akamenyetso gaseka; ibyakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga.

img_1677735166962.jpg
Muhozi asubiza ko ikosa bamukoreye ritari kuvamo penaliti

Ibi kandi bije nyuma y’uko muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hamaze iminsi havugwa imisifurire itanyuze mu mucyo by’umwihariko ku mikino y’amakipe makuru nka Rayon Sports ndetse na Gasogi United.

fqjt-fwwiaiyfuw.jpg
Muhozi Fred yitwaye neza atsinda ibitego 2 ndetse anakorerwaho ikosa ryabyaye penaliti

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *