Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko amakosa yakozwe na ba rwiyemezamirimo ari yo yatumye gutwara abantu mu mujyi wa Kigali bidindira.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rwāItangazamakuru kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ubwo we hamwe nāUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yāibikorwaremezo batanga ibisobanuro ku idindira ryāiyi serivisi.
Mukuralinda yavuze ko mu rwego rwo kugoboka ba rwiyemezamirimo batanga iyi serivisi, guverinoma yabahaye āNkunganireā kugira ngo badacika intege, ariko bamwe muri bo bayikoresha mu rindi shoramari.
Yagize ati: āEse iyo babonye Nkunganire, ko batubwiye ko, hari ababimbwiye ku wa Gatanu mu gitondo, mbere yāuko Minisitiri aduhamagaza ko twige kuri iki kibazo, turababaza tuti āMufite bisi zingahe mu igaraje?ā Bati āHari ijanaā, āKu wa Gatatu nibabaha miliyari 6 cyangwa 5, izo bisi mu byumweru bibiri zizaba zasubiye mu muhandaā?ā
Umuvugizi wa guverinoma wungirije yagize ati: āNi ukuvuga ngo hari igihe amafaranga atangwa, ntasubizwe mu mabisi. Hari igihe amasosiyete bayahaye amasoko, batsindiye amasoko, nta monopole kuko iyo aba ari monopole haba hari sosiyete imwe cyangwa ebyiri. Ngira ngo icyo gihe zari enye! Ebyiri ziza kuvamo kuko zananiwe.ā
Na none ati: āNiba ufashe amafaranga yawe ku giti cyawe, ugashyira mu mabisi, bisi zikinjiza, asohotse ý kikajya mu bindi, andi akajya mu mabisi, ni gute amabisi atagenda agabanyuka?ā
Mukuralinda atanze ibi bisobanura nyuma yāaho ba rwiyemezamirimo muri iyi serivisi bagaragaje ko guverinoma itinda kubaha inyunganizi, bamwe bakaba barasobanuye ko ari yo mpamvu yatumye babivamo.


