Muri Tanzania hadutse indwara y’amayobera

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Tanzania yamaze gushyiraho itsindira ry’impuguke mu by’ubuzima ngo zikore iperereza ku ndwara y’amayobera imaze guhitana abantu batanu muri iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko “abantu barindwi bagaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri no kugira ikibazo cy’impyiko.”

Guverinoma ya Tanzania yavuze ko yamaze kohereza itsinda ryo gutanga ubutabazi bwihuse mu gace ka Kagera iriya ndwara yagaragayemo, kugira ngo abarigize bakore iperereza kuri iriya ndwara.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Tanzania, Tumaini Nagu, yavuze ko hari ibipimo byamaze gufatwa “ku barwayi ndetse n’abapfuye mu rwego rwo kumenya inkomoko n’ubwoko bw’iyi ndwara.”

Iperereza Tanzania yatangije rije rikurikira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda bihana imbibi kugeza muri Mutarama uyu mwaka. Ni icyorezo cyamaze amezi ane mbere yo kurangira gihitanye abantu 55.

Tanzania mu mwaka ushize kandi yanibasiwe n’icyorezo cya leptospirosis gikwirakwizwa no kurya ibiryo cyangwa kunywa amazi yandujwe n’inkari za zimwe mu nyamaswa, gihitana abantu batatu mu gace ka Lindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *