Musanze: Abakora irondo ry’umwuga muri Muhoza baratabaza kubera kudahembwa

Sangiza iyi nkuru

Abakora irondo ry’umwuga ndetse n’abakozi bashinzwe kwegeranya amafaranga y’igihembo cy’abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze barasaba inzego zibidhinzwe kubishyuriza amafaranga yabo, bagahembwa nk’abandi bakozi.

Gutakamba kw’aba bashinzwe irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhoza ngo bifite ishingiro kuko baheruka ifaranga muri Kamena 2022 kandi ngo badasiba ku mirimo bashinzwe.

Umunyamakuru wa BWIZA akigera ku biro by’umurenge wa Muhoza, yahasanze bamwe mu bashinzwe irondo ry’umwuga batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bamaze igihe kingana n’amezi agera kuri atatu badahembwa kandi ko nta n’icyizere bafite cyo guhebwa muri uku kwezi.

Umwe muri abo bakozi bashinzwe umutekano bazwi nk’irondo ry’umwuga, avugana na BWIZA, yanenze abakoresha babo kuko batabaha agaciro nk’abantu bavunika ariko ukwezi kwarangira ntibabakore mu ntoki [Kubahemba] kandi bazi neza ko harimo benshi batunze ingo zabo.

Yagize ati: “Iyo turebye, tubona abadukoresha, bataduha agaciro ku murimo dukora kuko ukurikije uko tuvunika, ntiwabona ukwezi kurangiye, hakikubitamo ukwa kabiri ndetse n’ukwa gatatu kukaba kugiye kwirenga, nta kanunu ko kuduhemba. Badufata nk’abacakara babo nk’aho tudafite ingo dutunze. Nimudukorere ubuvugizi turebe ko twahembwa rwose kuko turababaje bitagira akagero.”

Mugenzi we yunzemo ko bababajwe n’amagambo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yavugiye muri JOC ko abakora irondo ry’umwuga batazahembwa mbere y’abajenti (agents) bakusanya amafaranga bayakura mu baturage bayatanga nk’igihembo cy’abashinzwe irondo ry’umwuga.

Na we yagize ati: “Dukora akazi nk’abikorera ariko guhembwa bikaba intambara gusa, muri JOC yabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20/09/2022, twatunguwe no kumva umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre avuga ko, amafaranga ahari azahembwa abajenti nk’aho twebwe tudakora kandi urebye abo bajenti bayakura mu baturage aritwe agenewe. Nibaduhembe cyangwa batubwire ko tutazahembwa.”

Nubwo bimeze gutya ariko, muri uyu murenge wa Muhoza havugwamo kampani izwi nka Mudacyahwa Ltd ikoreramo imirimo yo gukusanya amafaranga y’umutekano w’irondo ry’umwuga kuva kuwa 02/08/2022 kuko ari bwo yagiranye amasezerano n’umurenge wa Muhoza ikaba ikorera mu tugari 4 tugize uwo murenge aritwo Kigombe, Cyabararika, Ruhengeri na Mpenge.

Iyi kampani yagiyeho ifite intego yo kwegeranya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo hishyurwe ibirarane byose umurenge wari ubereyemo abashinzwe irondo ry’umwuga. Yatangiranye abajenti 20 mu gihe abagize irondo rw’umwuga ubwaryo bo bageze kuri 82.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, asubiza ubutumwa bugufi yohererejwe n’umunyamkuru amubaza niba koko icyo kibazo gihari n’igihe bazabahembera, yasubije avuga ko gihari kandi ko kizira kikaziririzwa kubambura ahubwo ko mu cyumweru kimwe bazaba babishyuye.

Yagize ati: “Kirazira kikaziririzwa ntabwo abakora irondo ry’umwuga twabambura ahubwo uwaguhaye amakuru ntabwo ayazi neza kuko biri gukorwaho, bityo nakubwira ko bitarenza icyumweru bitarakemuka.”

Irondo ry’umwuga ryashyizweho mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturage, aho Polisi y’u Rwanda ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri bo harimo n’abakora iri rondo ry’umwuga. Aba baba ari abaturage batoranyijwe na bagenzi babo ku midugudu bagafasha inzego z’umutekano gukomeza gucunga umutekano bagira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Abakora irondo ry’umwuga muri Muhoza baratabaza kubera kudahembwa
    Birakwiye ko Abakora Irondo ry’Umwuga bahembwa kd kugihe kuko urebye uko barara bahanganye n’abajura gukiza abarwana kwishora mu mihoro bamwe bakahacikira zimwe mungingo z’umubiri wabo usanga bibabaje kumva ibyo bakora bbidahabwa agaciro ngo bahembwe ducye bagenerwa nk’agahimbazamusyi.Ubuyobozi bube hafi yabakora uyu murimo kd bicyemuke neza kuko wibaza impanvu badahembwa neza kd ayo mafranga aba yakusanyijwe!!

  2. Musanze: Abakora irondo ry’umwuga muri Muhoza baratabaza kubera kudahembwa
    Birakwiye ko Abakora Irondo ry’Umwuga bahembwa kd kugihe kuko urebye uko barara bahanganye n’abajura gukiza abarwana kwishora mu mihoro bamwe bakahacikira zimwe mungingo z’umubiri wabo usanga bibabaje kumva ibyo bakora bbidahabwa agaciro ngo bahembwe ducye bagenerwa nk’agahimbazamusyi.Ubuyobozi bube hafi yabakora uyu murimo kd bicyemuke neza kuko wibaza impanvu badahembwa neza kd ayo mafranga aba yakusanyijwe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *