Mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Kamena 2025, harabera umuhango wo gusoza icyiciro cya 13 cy’ amasomo y’umwaka umwe ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course).

Muri uyu mwaka abapolisi 34 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru baturutse mu bihugu icyenda bya Afurika, barifatanya na bagenzi ba bo mu Rwanda mu kwishimira ko basoje neza amasomo bari bamazemo umwaka.


Uyu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 13 wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta. Ni umuhango kandi witabiriwe n’abadipolomate n’intumwa ziturutse mu bindi bihugu byitabiriye aya masomo.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, mu ijambo rye yagize ati: “Aya masomo y’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff) asozwa uyu munsi amara umwaka umwe atangwa n’Ishuri rikuru rya Polisi rifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ndetse na African Leadership University. Twishimiye kubatangariza ko abanyeshuri 34 basoje neza amasomo yabo uyu munsi, kugira ngo babigereho byerekana gukora cyane, imyitwarire myiza ndetse no kwiyemeza. Mugiye gusubira mu nzego zitandukanye muzaba mukoreramo, dufite icyizere ko ubumenyi n’ubushobozi ku miyoborere mwungutse bizabafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke muri ibi bihe turimo kandi mukabikora kinyamwuga”.




