Abaturage barema n’abacururiza mu isoko rya Kinkware riherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere yaryo kuko ngo bacuruza babyigana kubera uburyo riteye Kiko nk’igihe cy’imvura ibanyagira kubera ko n’aho hato riremera, hadasakaye.
Iri soko riherereye mu kagari ka Bikara, rifatwa nk’isoko mpuzaturere cyangwa mpuzantara kuko riremwa rikanacururizwamo n’abaturutse mu turere twa Musanze na Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, Nyabihu, Rubavu ndetse na Ngororero mu ntara y’iburengerazuba.
Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga muri iri soko yasanze ryakubise ryuzuye ari naho bahereye asanganizwa ibibazo n’abariremye, bamwe bavuga ko ribabangamiye kubera impamvu zitandukanye kandi bose bahurizaho, haba ku bicuruzwa byabo, umutekano wabo n’uw’ibicuruzwa byabo ndetse ngo no kuba banyagirwa igihe imvura yaguye cyangwa bakicwa n’izuba iyo ryavuye kubera ridasakaye nabyo biri mu bibabangamiye.
Urimubenshi Samson ukomoka mu murenge wa Mukamira wari uje kurangura ibisheke n’amavoka, yavuze ko iri soko rigira ibicuruzwa byinshi bitaboneka mu murenge wabo ariko ko ricuruza mu kajagari kubera ubuto bwaryo ndetse n’ubwinshi bw’abarirema. Yasabye ko ryakubakwa, buri gicuruzwa kikagira aho kibarizwa.
Yagize ati: “Iri soko ni ryiza kuko nta kintu washakiramo ngo ukibure, gusa rifite inenge nyinshi zirimo kuba ridasakaye, umuvundo urirangwamo kubera ubuto bwaryo, abajura baba bacicikana baturutse impande zose ndetse no kunyagirwa cyangwa kwicwa n’izuba kubera ko ridasakaye. Habuze iki ngo ryubakwe kandi dusora uko twariremye ndetse hari n’andi dutanga buri kwezi na buri mwaka? Rwose iri soko ryubatswe neza rigasakarwa ryaba intangarugero mu masoko yose dufite muri utu turere twose tugize intara y’amajyaruguru n’uburengerazuba.”
Mukampamira Providence we, twamusanze muri iri soko araturutse mu karere ka Musanze aje gucuruza imyenda n’inkweto. Avugana na Bwiza, ahamya ko ubucuruzi bwe bumufitiye akamaro ariko ngo acuruza neza iyo yagiye mu yandi masoko nka Byangabo, Vunga, Musanze, Mukamira n’ahandi bafite amatsiko asakaye kuko ngo acururiza ku bisima, imyenda ye ntiyandure nkuko ayitahana yabaye ibicukuzo avuye mu isoko rya Kinkware kubera gutandika hasi igahindana (Mu ivumbi mu gihe cy’impeshyi cyangwa mu rwondo, igihe cy’imvura).
Yagize ati: “Iyo naremye andi masoko ari hiya no hino muri tumwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ducuruza neza kuko ducururiza ku bisima kandi tugacururiza ahantu hasakaye ariko muri iri soko rya Kinkware, dutandika imyenda n’inkweto hasi, abariremye bakagenda babikandagira ndetse n’igihe cy’izuba cyangwa cy’imvura tukabicyura byahindanye nk’aho bishaje. Turasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwaryubaka rigasakarwa kandi rikagurwa kuko no kuba ari rito, na byo ni inenge rifite kuko usanga amavoka avanze n’imyenda, ibisheke n’ibijumba, ibirayi n’imineke n’ibindi. Urebye, nta soko ririmo nubwo ribonekamo ibikenerwa byose.”
Umwe mubacururiza mu iduka riri hafi y’iri soko ariko nawe nubwo atanyagirwa we na bagenzi be bafite amaduka ngo babangamirwa n’abaza kugama ku mabaraza y’amaduka yabo, bityo ntibongere kubona abakiriya cyangwa se bakivanga n’abajura.
Yagize ati: “Isoko rya Kinkware rikeneye kubakwa no kwagurwa kandi rigasakarwa kuko nk’igihe cy’imvura, tugira ibibazo byinshi kuko ababa batanditse mu isoko hasi, bihinda baza ku mabaraza kugama, bityo bakatubuza abakiriya ndetse rimwe na rimwe hakazamo n’abajura, bakaducucura.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Axelle Kamanzi mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, yabemereye ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, iri soko rizubakwa cyane ko ngo ari isoko mpuzantara.
Yagize ati: “Isoko rya Kinkware riri ku isonga kuko ari mpuzantara kuko riduhuza n’indi ntara ku buryo kuhashora amafaranga, uhashyira igikorwaremezo, akarere kataba gahombye. Hari abafatanyabikorwa bari kudufasha kubaka ibijyanye n’amasoko ba INABER. Mu mishinga twagiye tubaha naryo ririmo nubwo bitari byanoga ariko nubwo bataba abongabo, isoko rya Kinkware riri mu masoko yihutirwa agomba kubakwa kubera ko abaturage barikoze, bityo kuryubaka rero, ntabwo twaba duhombye kuko bisumba kujya guhanga isoko ahandi rimwe na rimwe, rigapfa ubusa. Tuzakomeza kwibukiranya nk’inama njyanama ku buryo mu igenamigambi dukora, iri soko ritazasigara.”
Iri soko rya Kinkware ryatangiye rirema kabiri mu cyumweru ( Ku wa mbere no kuwa kane) ariko kuri ubu, risigaye rirema iminsi yose uretse kuwa gatatu no kuwa gatandatu kuko haba haremye irindi rya Vunga byegeranye riherereye mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu.

SETORA Janvier


