Putin yatangaje ku mugaragaro ko uduce 4 twari utwa Ukraine twahindutse utw’u Burusiya

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ku mugaragaro ko uduce tune twari dusanzwe ari utwa Ukraine twamaze guhinduka urw’igihugu cye. Ni nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye ntangiriro z’iki cyumweru yo kwemeza niba utu duce twa Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia tugomba guhinduka utw’u Burusiya, nyuma y’uko Ingabo zabwo zitwambuye iza Ukraine. Perezida Vladimir Putin mu […]

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yandagaje abamwibasiye bamuziza umusaruro muke

Mushiki wa rutahizamu Cristiano Ronaldo uri b’icyitegererezo mu mupira w’amaguru, Katia Aveiro, yibasiye abo muri Portugal bibasiye musaza we bamuziza umusaruro muke mu ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi yibasiwe cyane nyuma y’aho ikipe ya Portugal yatsinzwe igitego kimwe ku busa (0-0) n’iya Espagne, ikabura amahirwe yo kuzakina ½ cy’irushanwa rya UEFA Nations League. Muri uyu mukino […]

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 27 yasanzwe amanitse mu nzu yapfuye

Mukankundiye Jeannette w’imyaka 27, wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke,yasanzwe mu cyumba yararagamo aho yakoraga, amanitse mu nzu mu mugozi uboshye mu gitenge, bigakekwa ko yiyahuye. Amakuru BWIZA yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera, Hategekimana Naason, avuga ko uyu mukobwa ukomoka mu […]

Uganda: Baratekereza ku mafaranga ntarengwa azajya akoreshwa mu gushyingura abayobozi barimo perezida

Minisiteri y’Abakozi ba Leta yatanze ibitekerezo byinshi kugira ngo Inama y’Abaminisitiri izasuzume amafaranga azajya akoreshwa mu gushyingura abayobozi bakuru muri Uganda, kubera ingorane zikomeje kugaragara mu gushyingura abayobozi . Gushyingura abayobozi biteganijwe mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu gihe gushyingurwa mu cyubahiro nk’icy’umuyobozi byemezwa na Perezida ku muntu uwo ari we wese, bitewe n’akamaro […]

Ntimukwiye kudukubita n’ubwo tubarimo amafaranga: Visi Perezida Gachagua abwira Abashinwa

Gachagua abuza Abashinwa gukubita Abanyakenya

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yagaragaye mu mashusho abwira Abashinwa ko badakwiye gukubita abaturage, n’ubwo igihugu cyabo kirimo u Bushinwa umwenda w’amafaranga. Muri aya mashusho areshya n’umunota n’isegonda rimwe kashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Kenyans, Visi Perezida Gachagua agaragara abwira Abashinwa batatu ko bakubita abaturage i Nairobi. Gachagua yafashe akaboko umwe uri ibumoso bwe, maze […]

Imyigaragambyo muri Burkina Faso, barasaba ko Col. Zoungrana ‘wagerageje’ Coup d’état afungurwa

Amagana y’abanya-Burkina Faso bamaze gutangira imyigaragambyo i Ouagadougou mu murwa mukuru, mu gihe muri iki gihugu hakomeje guhwihwiswa amakuru ya Coup d’état. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abatuye i Ouagadougou baramutse bumva urusaku rwinshi rw’imbunda zoroheje n’iziremereye rwumvikanye ruturuka mu kigo cya gisirikare cy’ingenzi muri iki gihugu. Abasirikare benshi bagaragaye bafata […]

Musanze: Abarema isoko rya Kinkware babangamiwe n’uko ritubakiye kandi rikaba rito

Aha hacururizwa ibiribwa birimo ibirayi, ibijumba, igitoki ndetse n'imbuto

Abaturage barema n’abacururiza mu isoko rya Kinkware riherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere yaryo kuko ngo bacuruza babyigana kubera uburyo riteye Kiko nk’igihe cy’imvura ibanyagira kubera ko n’aho hato riremera, hadasakaye. Iri soko riherereye mu kagari ka Bikara, rifatwa nk’isoko mpuzaturere cyangwa mpuzantara kuko riremwa rikanacururizwamo n’abaturutse mu […]

Kera kabaye u Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda

Leta y’u Burundi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri, yongeye gufungura imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ifunzwe. U Burundi bwari bwarafunze imipaka yabwo n’u Rwanda kuva muri 2016, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ishinje iy’u Rwanda kugira uruhare muri Coup d’etat y’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari […]

Singapour: Le président Kagame s’entretient avec la présidente Halima Yacob

fd5j2zdxkaeip8r.jpg

Le président Paul Kagame a rencontré, vendredi 30 septembre, les hauts responsables du gouvernement de Singapour, dont la présidente Halima Yacob et le Premier ministre Lee Hsien Loong, et a discuté avec eux d’une série de questions touchant aux relations bilatérales . Lors de sa rencontre avec Yacob à l’Istana, le siège présidentiel, Kagame a […]

Uganda: Abantu bambaye gisirikare bagaragaye bashimuta umucuruzi w’Umunyapakistani

Abapolisi bo mu mujyi wa Kampala barimo gukora iperereza kuri dosiye y’Umunyapakisitani washimutiwe muri Kireka, mu Karere ka Wakiso, n’abantu bitwaje imbunda barimo abambaye impuzankano ya gisirikare, bamwambuye ibyo yari afite barangiza bakamujugunya ku muhanda Mukono-Kayunga . Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ushize, aho Rafik Khan, umucuruzi w’imodoka yashimutiwe, ahitwa Kireka C mu Mujyi […]

Nyaruguru: Hafashwe igice cya toni kirenga cy’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, aho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri, hafashwe abantu batanu bari batwaye ku magare imifuka 14 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 573 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi . Abafashwe ni Musayidire Dieudonné […]

Burkina Faso: Abatuye umurwa mukuru babyukijwe n’urusaku rwinshi rw’imbunda

Abatuye Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu babyukijwe n’urusaku rwinshi rw’imbunda zoroheje n’iziremereye rwumvikanye ruturuka mu kigo cya gisirikare cy’ingenzi muri iki gihugu no mu bice bituwe . Abasirikare benshi bagaragaye bafata ibirindiro ku muhanda munini werekeza kuri perezidansi, kandi bagaragara bafunga imihanda yerekea ku nyubako z’ubuyobozi […]

Afghanstan: Igitero ku ishuri ryari rigiye gukorerwamo ikizamini cyo kujya muri kaminuza cyahitanye 19

Igipolisi cya Kabul kiravuga ko igitero cy’ubwiyahuzi mu kigo cy’ishuri mu murwa mukuru wa Afghanistan kuri uyu wa Gatanu cyahitanye byibuze abantu 19 abandi byibuze 27 barakomereka . Iturika ry’igisasu ryabereye mu kigo cy’uburezi cya Kaaj kiri mu gace ka Dasht-e-Barchi mu burengerazuba bw umujyi. Abayobozi b’ikigo bavuga ko abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye […]

Kinshasa: Abanyamahanga batatu bafatanwe imbunda nyinshi zirimo iza mudahusha

Bari bemerewe kwitwaza pisitoli eshatu z'ubwoko bwa SIG SAUER 226 ariko bafatanwe izirenze

Abakozi bo mu nzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bafatanye abagabo batatu bakomoka muri Norway imbunda nyinshi zigezweho zirimo za mudahusha (snipers). Aba bagabo: Brynhild Leland, Vidar Gamst Nilssen na Lars Loyne Bakke bafite aderesi (address) ya Ambasade ya Norway Kinshasa, bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili mu ijoro ry’uyu […]

Depite Kwizera yahwereye ubwo yari mu nteko ishinga amategeko

Umudepite witwa Eddie Kwizera uhagarariye ahitwa Bukimbiri mu gace ka Bufumbira muri Uganda yahwereye ubwo yari mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, ajyanwa mu bitaro hutihuti. Depite Kwizera yahwereye ubwo abakandida b’abadepite bazahagararira Uganda mu nteko ya EALA bagezaga manifesto zabo ku nteko. Aba badepite ni: Jacquiline Amongin, Dennis Kapyata, Daniel Muwonge Mugwanya, Stella Kiryowa, […]

Nyuma ya referandumu itavugwaho rumwe uturere tune twa Ukraine turomekwa ku Burusiya ku mugaragaro

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize umukono ku cyemezo cyemeza ko uturere twa Ukraine twa Kherson na Zaporizhzhia ari ibihugu byigenga, amasaha make mbere yo kwakira umuhango wo kwiyomekaho uturere bwigaruriye twa Ukraine . Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye ubwigenge bw’uturere two mu majyepfo ya Ukrine twa Kherson na Zaporizhzhia, […]

Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Singapore

fd3zgrzwiai3-hf.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Nzeri yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, aho ku ikubitiro yasuye Kaminuza ya Nanyang Technological University. Muri iyi kaminuza yitabiriye imurikagurisha ryerekana amateka ya kaminuza mu myaka 30 ishize yatumye iba imwe mu bigo byigisha bya mbere ku Isi. Perezida Kagame […]

Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze

Ndimbati ahoberana n'umugore we, nyuma yo kumushimira byihariye

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye ku izina rya Ndimbati yashimiye byimazeyo umugore we ku bwo kwihangana n’ubwangamugayo bwamuranze mu gihe cy’amezi arenga atandatu yari amaze afunzwe. Hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, Ndimbati wagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha, yaraye afunguwe n’ubuyobozi bwa gereza […]

Umujyanama wa Tshisekedi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana

Antoine Ababifuanina usanzwe ari umujyanama wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho gusambanya ku ngufu umwana. Ababifuanina asanzwe ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bijyanye na Peteroli na gaz. Yatawe muri yombi ejo ku wa Kane. INFOS.CD yatangaje ko amakuru ikesha bamwe mu bo muri Polisi ya Congo […]

France: Umunyarwanda Eugene Rwamucyo uregwa uruhare muri jenoside agiye gutangira kuburanishwa

Ubucamanza bw’u Bufaransa bwemeye kuburanisha Dr. Eugene Rwamucyo, w’imyaka 62, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ishyirahamwe Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), riharanira kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa ryatanze ikirego kirega Rwamucyo mu 2007. Rwamucyo arashinjwa kuba yaragize uruhare mu nama zateguye […]

Rubavu: Abashoferi ba Twegerane barinubira Frw 150, 000 bakwa, abatarayatanga imodoka zafunzwe

Abakora umwuga wo gutwara abantu muri minibisi zizwi nka ‘Twegerane’ mu karere ka Rubavu, barinubira Frw 150,000 bakwa buri kwezi; bakavuga ko batazi aho ajya ndetse bakaba batanabwirwa icyo akoreshwa. Aba bashoferi bavuga ko ibi byiyongeraho kuba abishyura ariya mafaranga nta nyemezabwishyu bahabwa, ibyo bavuga ko harimo amanyanga. Ibi babitangaje nyuma yuko bamwe muri bo […]

Actor Ndimbati released from jail

Nyarugenge Intermediate Court on Thursday acquitted local actor and comedian Jean Bosco ‘Moustapha’ Uwihoreye, alias Ndimbati, on charges of defilement and ordered for his immediate release. The ruling which took place on Friday came after court said that there were inconsistencies in the evidence presented by Prosecution in the case in which Ndimbati is accused […]