Mushiki wa Cristiano Ronaldo yandagaje abamwibasiye bamuziza umusaruro muke

Sangiza iyi nkuru

Mushiki wa rutahizamu Cristiano Ronaldo uri b’icyitegererezo mu mupira w’amaguru, Katia Aveiro, yibasiye abo muri Portugal bibasiye musaza we bamuziza umusaruro muke mu ikipe y’igihugu.

Uyu mukinnyi yibasiwe cyane nyuma y’aho ikipe ya Portugal yatsinzwe igitego kimwe ku busa (0-0) n’iya Espagne, ikabura amahirwe yo kuzakina ½ cy’irushanwa rya UEFA Nations League.

Muri uyu mukino wabaye tariki ya 27 Nzeri 2022, Cristiano ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye yo gutsinda ibitego ikipe ya Espagne yabarushaga umukino, birangira ibasezereye kandi mbere y’umukino bari bayoboye itsinda ku manota 10.

Katia nyuma yo kubona ibyo abakunzi y’ikipe y’igihugu bakoreye musaza we, yashyize kuri Instagram ubutumwa abibasira na bo, abita abanyamutima mubi badashima.

Yagize ati: “Mukwiye guha ikiganza abahaye Portugal ibyiza. Abanya-Portugal ni abarwayi, ni abana, nta mutima bagira, ni injiji, ntibashima kandi iteka ntibashima. Mu buryo bworoshye Cristiano Ronaldo ni umukinnyi mwiza wa mbere ku Isi.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko n’ubwo abanya-Portugal batererana musaza we, umuryango uzakomeza kumushyigikira. Ati: “Afite umuryango we n’abandi bamukunda. Bazahora hafi ye uko byagenda kosa. Ariko ibi bihe ntibintungura na gato. Abanya-Portugal bacira ku isahani bariraho, ni ko byahoze.”

Cristiano ntari mu bihe byiza kuko no muri Manchester United asigaye yicazwa ku ntebe y’abasimbura, bigatuma atabona umwanya uhagije wo gushaka ibitego. Muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda igitego kimwe akesha irushanwa rya UEFA Europa League.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *