Abakozi bo mu nzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bafatanye abagabo batatu bakomoka muri Norway imbunda nyinshi zigezweho zirimo za mudahusha (snipers).
Aba bagabo: Brynhild Leland, Vidar Gamst Nilssen na Lars Loyne Bakke bafite aderesi (address) ya Ambasade ya Norway Kinshasa, bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili mu ijoro ry’uyu wa 29 Nzeri 2022.
Impushya BWIZA ifitiye kopi bari barahawe tariki ya 28 Nzeri n’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe umutekano w’imbere, Shaban Tabu bin Kikuni, rugaragaza ko bari bafite uburenganzira bwo kwitwaza imbunda ya pisitoli y’ubwoko bwa SIG SAUER 226 imwe imwe hamwe n’amasasu 100 yayo.

Ni imbunda bari bemerewe kwitwaza mu gihe cy’iminsi irindwi (7) guhera kuri uyu wa 29 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2022 ku mpamvu y’ubwirinzi bw’umutekano wabo (permit de port d’arme à feu d’autodéfense).
Gusa bitandukanye n’ibikubiye mu mpushya bahawe, aba bagabo bafatiwe ku kibuga cy’indege bafite imbunda zirenze umubare bemerewe zirimo izo SIG SAUER 226 n’ubundi bwoko bugezweho zirimo iza ba mudahusha, amasasu 850 y’imbunda nini na 450 y’intoya.
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko aba bagabo bahise bategekwa gusiga izi mbunda n’amasasu ku kibuga cy’indege, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyo bari bagambiriye kuzikoresha.




2 Responses
Kinshasa: Abanyamahanga batatu bafatanwe imbunda 850 zirimo iza mudahusha
Izo ntabwo ari mudahusha ariko, ni fusil d’assaut gusa
Kinshasa: Abanyamahanga batatu bafatanwe imbunda 850 zirimo iza mudahusha
Izo ntabwo ari mudahusha ariko, ni fusil d’assaut gusa