Mukankundiye Jeannette w’imyaka 27, wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke,yasanzwe mu cyumba yararagamo aho yakoraga, amanitse mu nzu mu mugozi uboshye mu gitenge, bigakekwa ko yiyahuye.
Amakuru BWIZA yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera, Hategekimana Naason, avuga ko uyu mukobwa ukomoka mu mudugudu wa Uwingabo, akagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, wari umaze imyaka 5 akora mu rugo rw’umwarimu witwa Ntamunoza Vincent, wigisha mu ishuri riri mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi,umukobwa akaba yabanaga mu buzima bwa buri munsi na nyirabuja ucuruza kuri santere y’ubucuruzi ya Karengera.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mukobwa nubwo ngo yari umukozi wo mu rugo ariko uyu muryango yakoragamo wamufataga nk’umwana mu rugo kuko nyirabuja yanageraga igihe akamushyira muri butiki agacuruza, kayimusigamo akajya mu yindi mirimo nta kibazo na gito amugizeho, umunsi yiyahuyeho,ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri,a kaba yari avuye kureba abakozi mu murima, kubahemba no kubaha ibindi bari bakeneye,aca aho nyirabuja yacururizaga.
Gitifu Hategekimana ati: “Yageze aho nyirabuja yakoreraga ahasanga abana babo 2 bahitiye aho nyina ari gucururiza bavuye kwiga, baba bari kumwe, amufasha gucuruza, bigeze mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba atahana abo bana,asigana nyirabuja n’akandi kana babana kiga muri GS Karengera mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, agejeje abana mu rugo ajya mu cyumba asanzwe araramo yegekaho urugi afata igitenge yambaraga mu mirimo mu rugo agikoramo umugozi arimanika.’’
Arakomeza ati: “Yabikoze abo bana yari yazanye bari mu cyumba cyabo, yakinze urugi rwo ku muryango, ka kana k’agakobwa kiga muri GS Karengera gatashye mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, mbere y’uwo mugore nyiri urugo wari usigaye acuruza, karakomanga kabura ugakingurira, kakumva abana bavugira mu nzu ariko uwo mukobwa atavuga, kajya kubwira umuturanyi wabo ngo ahamagare nyir’urugo aze akingure kuko uwo mukobwa kamubuze.’’
Avuga ko umugore ahamagawe yatekereje ko uwo mukobwa hari indi mirimo yaba arimo ituma atagaragara cyangwa hari nk’aho yagiye, aza yihuta aje gukingura,na we akomanze asanga rukingiye imbere, umwe muri ba bana bari munzu na we arebye asanga rukingiye imbere, arukinguye rurakinguka, binjiye bababajije aho uwo mukobwa yagiye bavuga ko batabizi.
Ati: “Ka gakobwa kiga muri GS Karengera kasunitse urugi rw’aho uwo mukobwa arara,karebye gasanga amanitse, yinigishije igitenge yari yakozemo umugozi, yapfuye, ni ko guhita gahamagara nyir’urugo araza arareba asanga umukobwa yamaze gushiramo umwuka byarangiye, bahita batabaza abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, turabatabara.’’
Avuga ko RIB ihageze yakoze isuzuma ryayo, mu ma saa munani n’igice z’igicuku umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, ukaba washyinguwe kuri uyu wa 29 Nzeri mu ma saa kumi z’umugoroba.
Uturere twa Rusizi na Nyamasheke tumaze iminsi tubonekamo imfu za hato na hato, abenshi bakemu bapfa bakekwaho kwiyahura, abandi bikaba urujijo kuko uyu agaragaye mu gihe no mu rusengero rwa ADEPR Butambamo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 29 Nzeri, mu gitondo basanzemo umurambo utigeze umenyekana nyirawo umanitsemo ariko ngo utagaragaza ibimenyetso byo kwiyahura nk’uko byavuzwe na Gitifu w’uwo murenge Rwango Jean de Dieu , byakekwaga ko yaba yishwe.
Izi mfu zije zisanga urundi rw’umusore wigaga mu wa 4 w’ayisumbuye muru GS Saint Pierre Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 25 Nzeri, na we bikekwa ko yiyahuye ngo bitewe n’uko yasibijwe mu ishuri we ashaka kwimuka,atabyumva kimwe n’abo mu muryango we bumvaga yasibira nk’uko byategetswe n’ishuri ngo agahitamo kwiyahura.
Hari hashize igihe gito cyane mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi na bwo umurambo w’umusaza w’imyaka 62 usanzwe mu nzu yararagamo, we bikekwa ko yiciwemo kuko yanayibagamo wenyine, na none hari hashize indi minsi mike mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke na bwo umusaza yiyahuye, bivugwa ko ngo yari amaze kurengwa n’ibibazo byo mu muryango.
Uyu muyobozi agatanga inama ko buri wese akwiye kujya aba koko ijisho rya mugenzi we,igihe umuntu abona hari mugenzi we babana usa n’ufite ibibazo adashaka kugaragaza akaba yabitangaho amakuru hakiri kare, uwo ubifite agakurikiranwa, kuko imfu nk’izi zo kwiyahura akenshi ngo umuntu nubwo baba babona nta kibazo afite, ariko ashobora kuba afite ibyo yihererana ashobora kugaragaza aganirijwe akaba yatabarwa atarageza ubwo yiyambura ubuzima,kuko n’uyu mukobwa ngo mu bigaragara nta kibazo na gito yagiranaga n’abo babanaga, ngo yari anafite ababyeyi bombi, batagirana ikibazo ku buryo gupfa kumenya icyamuteye kwiyahura ngo bitoroshye.



2 Responses
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 27 yasanzwe amanitse mu nzu yapfuye
Abayobozi bagomba gushaka igiter izo pfu
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 27 yasanzwe amanitse mu nzu yapfuye
Abayobozi bagomba gushaka igiter izo pfu