Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ku mugaragaro ko uduce tune twari dusanzwe ari utwa Ukraine twamaze guhinduka urw’igihugu cye.
Ni nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye ntangiriro z’iki cyumweru yo kwemeza niba utu duce twa Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia tugomba guhinduka utw’u Burusiya, nyuma y’uko Ingabo zabwo zitwambuye iza Ukraine.
Perezida Vladimir Putin mu ijambo yavugiye mu biro bye i Moscou kuri uyu wa Gatanu, yashimye abatuye muri turiya duce ku bwo gukora amahitamo yabo.
Ati: “Ibyavuye mu matora birazwi, bizwi neza. Abaturage bakoze amahitamo yabo, n’ubwo kamarampaka yamaganwe nk’itemewe n’abo mu burengerazuba n’impuguke mu by’amategeko. Ndabizi ko Inteko ishinga amategeko izashyigikira uturere tune dushya tw’u Burusiya kuko ibi ari ugushaka kw’amamiliyoni y’abaturage.”
Perezida Putin yakomeje avuga ko ibyavuye muri ariya matora ari “uburenganzira karemano” bw’abatoye.
Perezida w’u Burusiya yemeje ku mugaragaro turiya duce nk’utw’u Burusiya, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi barahiye ko batazigera na rimwe badufata nk’utw’u Burusiya.
Putin yavuze ko yifuza ko buri umwe muri Ukraine ndetse no mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ko abatuye muri Donbas bazahinduka Abarusiya iteka.
Yavuze ko by’umwihariko abayobozi ba Ukraine bakwiye guha “icyubahiro gikomeye” kiriya kimenyetso cy’ugushaka Kwa rubanda, yungamo ko u Burusiya buzarinda ubutaka bwabwo ku kiguzi icyo aricyo cyose mu rwego rwo ‘guha imibereho itekanye” abaturage babwo.
Putin kandi yavuze ko azubaka bundi bushya imijyi yagizwe amatongo n’intambara yo kwigarurira turiya duce, ndetse akanateza imbere ibikorwaremezo, ubuzima ndetse n’uburezi. Yavuze kandi ko azaharanira umutekano kugira ngo abaturage bose bumve bashyigikiwe n’igihugu cyabo.
Putin yibasiye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi
Perezida Vladimir Putin mu ijambo rye yibasiye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, avuga ko icyo bigambiriye ari ugupfukamisha hasi u Burusiya.
Yavuze ko bene ibi bihugu bishaka kwigarurira igihugu cye kubera ifaranga ryacyo ndetse n’uburyo giteye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati: “Ntibaruhuka kubera ko igihugu gikize nk’iki kiriho.”
Putin yunzemo ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ari ‘ibisambo/ibinyamururumba’, bishaka gukoloniza u Burusiya. Yavuze ko ari yo mpamvu bikomeje kwenyegeza intambara muri Ukraine.
Yunzemo ati: “Ntibatubona nka Leta yigenga. Barashaka kutubona nk’ikivunge cy’abacakara. Ntibakeneye u Burusiya, kandi twe turabukeneye.”
Putin yaboneyeho gusaba Ukraine guhagarika intambara ikayoboka inzira y’imishyikirano, gusa ayikurira inzira ku murima ko imishyikirano yerekeye turiya duce nta narimwe izigera ibaho.


