Ubucamanza bw’u Bufaransa bwemeye kuburanisha Dr. Eugene Rwamucyo, w’imyaka 62, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ishyirahamwe Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), riharanira kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa ryatanze ikirego kirega Rwamucyo mu 2007.
Rwamucyo arashinjwa kuba yaragize uruhare mu nama zateguye jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu 1994 ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano na Jenoside.
Yatawe muri yombi muri Gicurasi 2010 afatiwe i Paris ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura undi munyarwanda, Jean-Bosco Barayagwiza, washinze Radio-televiziyo libre des mille collines (RTLM) yakwirakwije ingengabitekerezo ya jenoside no ikangurira Abahutu kwanga abatutsi.
Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles ariko rwanze ko yoherezwa mu Rwanda ngo abe ari ho aburanira muri Nzeri 2010, rutegeka ko arekurwa.
Abashinjacyaha b’Abafaransa ubu basa n’abiteguye gutangiza urubanza.
Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ku wa gatatu, itariki ya 28 Nzeri ko Rwamucyo atangira gukurikiranwa ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, nk’uko amakuru agera kuri AFP avuga.
Rwamucyo, ubu utuye mu Bubiligi, yakatiwe igifungo cya burundu adahari mu 2007 mu Rwanda.
Uyu wari umuganga mu Bitaro bya Maubeuge (mu majyaruguru y’u Bufaransa), yahagaritswe mu Kwakira 2009 ubuyobozi bw’ibitaro bumaze kumenya ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ahita yirukanwa burundu.


