Leta y’u Burundi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri, yongeye gufungura imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ifunzwe.
U Burundi bwari bwarafunze imipaka yabwo n’u Rwanda kuva muri 2016, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ishinje iy’u Rwanda kugira uruhare muri Coup d’etat y’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza. Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rwakunze guhakana.
Hagati aho inzego z’ubuyobozi mu bihugu byombi ntabwo ziremeza ku mugaragaro amakuru y’ifungura ry’iyi mipaka irimo uw’Akanyaru uhuza akarere ka Nyaruguru n’intara ya Ngozi, uwa Gisenyi (Nemba) uhuza aka Bugesera n’intara ya Kirundo ndetse n’uwa Ruhwa uhuza aka Rusizi n’Intara ya Kirundo.
Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Alain Diomède Nzeyimana we n’abavugizi b’inzego zitandukanye mu Burundi bagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko “umupaka uracyafunze”.
Amakuru cyakora cyo aturuka mu bitangazamakuru by’i Burundi avuga ko iyi mipaka yafunguwe saa tatu z’igitondo, ndetse Abarundi ba mbere bakaba batangiye kwambuka binjira mu Rwanda.
Mu busanzwe Abarundi mbere y’uko baza mu Rwanda babanzaga kwerekana icyangombwa kibibemerera cyatangwaga na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cyabo.
Bamwe mu bakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bari ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda batangaje ko bakiriye ubutumwa bubasaba kutongera gusaba iki cyangombwa.
Aya makuru yanemejwe n’umwe mu bayobozi b’i Gitega wabwiye BBC ko “impushya ntabwo zigisabwa. Abantu bazajya bambuka bisanzuye.”
Amakuru kandi avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda abambuka umupaka bari gusabwa ibyangombwa by’inzira n’igipimo cya Covid, mu gihe ku rw’u Burundi bari gusabwa kurenzaho ibihumbi 15 by’amarundi byo kwipimisha.
U Burundi bwongeye gufungura iyi mipaka nyuma y’igihe abategetsi babwo bari mu biganiro n’ab’u Rwanda bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Evariste Ndayishimiye by’umwihariko yaherukaga gutangaza ko “nta cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda”, ashimangira ko abaturage b’ibihugu byombi ari nk’impanga.

8 Responses
Kera kabaye u Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda
Nifuzaga kumenya igiciro cya RAV4 y’umukara! I am very interested, please!! Nabazaga n’umwaka wayo, niba ari automatic cyangwa manual. Thx

Mumpe contact zanyu.
Ndashaka gusura izo Toyota Hiace.
Nkeneye kugura bitarenze kuno kwezi kwa cumin
Thx

Turashima nibakorezaho
Kera kabaye u Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda
Turashima nibakorezaho
Kera kabaye u Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda
Bwana madam,mbandicyiye mbasaba akazi kogucunga umutekano murwego rwa (DAsso) nimuramuka mukampaye nzakora neza ishingano nzaba shinzwe.mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu kndi cyiza mbaye mbashimye. Tel:0784188662