Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yagaragaye mu mashusho abwira Abashinwa ko badakwiye gukubita abaturage, n’ubwo igihugu cyabo kirimo u Bushinwa umwenda w’amafaranga.
Muri aya mashusho areshya n’umunota n’isegonda rimwe kashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Kenyans, Visi Perezida Gachagua agaragara abwira Abashinwa batatu ko bakubita abaturage i Nairobi.
Gachagua yafashe akaboko umwe uri ibumoso bwe, maze agira ati: “Nabonye Abashinwa bakubita abantu bacu. Nimubigerageza hano muragira ibibazo. Turabizi tubarimo amafaranga ariko ntimukwiye kudukubita kubera hari abandi benshi turimo amafaranga.”
Mu gisa n’impaka, aba Bashinwa basubiza Gachagua ko badakubita abaturage, ko bakeka ko uyu muyobozi avuga ibyo yabonye ku muyoboro wa YouTube kimeze nka filimi, na we agashimangira ko ibyo avuga byabaye.
Gachagua yaganiriye n’aba Bashinwa muri Gashyantare 2020 ubwo yari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, ahagarariye agace ka Mathira kari mu karere ka Nyeri.



