fd3zgrzwiai3-hf.jpg

Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Singapore

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Nzeri yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, aho ku ikubitiro yasuye Kaminuza ya Nanyang Technological University.

Muri iyi kaminuza yitabiriye imurikagurisha ryerekana amateka ya kaminuza mu myaka 30 ishize yatumye iba imwe mu bigo byigisha bya mbere ku Isi.

fd3zgrzwiai3-hf.jpg
fd3zhjqwyaepcy2.jpg

Perezida Kagame yahagarariye ishyirwaho umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya kaminuza y’ikoranabuhanga ya Nanyang na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda. Guhera umwaka utaha, abanyeshuri bo mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza.

fd38jwfxoaasfsc.jpg
fd4rtgawyaa3kh5.jpg

Perezida Kagame yashoje uruzinduko rwe kuri iyi kaminuza atera igihingwa gakondo kizwiho kuvamo imiti mu Rwanda kitwa “Umukunde”, kizwi nka Asam muri Singapore, igiti kigereranya ubudasa no kwihangana mu gushakisha udushya no kuramba.

fd4dahsxkae2w2b.jpg

Perezida Kagame kandi biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida Halimah Yacob kandi abonane na Minisitiri w’intebe, Lee Hsien Loong.

Amafoto: Village Urugwiro
.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *