Igipolisi cya Kabul kiravuga ko igitero cy’ubwiyahuzi mu kigo cy’ishuri mu murwa mukuru wa Afghanistan kuri uyu wa Gatanu cyahitanye byibuze abantu 19 abandi byibuze 27 barakomereka .
Iturika ry’igisasu ryabereye mu kigo cy’uburezi cya Kaaj kiri mu gace ka Dasht-e-Barchi mu burengerazuba bw umujyi.
Abayobozi b’ikigo bavuga ko abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye bari barimo kwitegura gukora ikizamini kibinjiza muri kaminuza.
Benshi mu batuye muri kariya gace bakomoka mu bwoko bwa Hazara bwakunze kwibasirwa n’ibitero mu bihe byashize nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Amashusho yatambukijwe kuri televiziyo yaho kandi agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yasaga nkaho yerekana amashusho yavuye mu bitaro biri hafi aho, agaragaza umurongo w’imirambo yari irambaraye hasi. Andi mashusho yerekana amatongo n’ameza yabirandutse mu byumba by’ishuri byangiritse.
Ikigo cy’uburezi cya Kaaj ni ishuri ryigenga ryigisha abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa. Amashuri menshi y’abakobwa muri iki gihugu yarafunzwe kuva Abatalibani basubira ku butegetsi muri Kanama umwaka ushize, ariko amashuri amwe yigenga arakinguye.
Nta tsinda ryigeze ryigamba kuba inyuma y’icyo gitero.
Ariko, abaturage bo mu bwoko bwa Hazara, biganjemo Abayisilamu b’Abashiya, kuva kera bakunze gutotezwa n’abarwanyi ba Islamic State ndetse n’Abatalibani, bose babarizwa mu bayisilamu b’Abasuni.
Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa minisiteri y’umutekano y’abatalibani yavuze ko amakipe y’abashinzwe umutekano yamaze kugera aho hantu kandi yamagana icyo gitero.


