Uganda: Baratekereza ku mafaranga ntarengwa azajya akoreshwa mu gushyingura abayobozi barimo perezida

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Abakozi ba Leta yatanze ibitekerezo byinshi kugira ngo Inama y’Abaminisitiri izasuzume amafaranga azajya akoreshwa mu gushyingura abayobozi bakuru muri Uganda, kubera ingorane zikomeje kugaragara mu gushyingura abayobozi .

Gushyingura abayobozi biteganijwe mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu gihe gushyingurwa mu cyubahiro nk’icy’umuyobozi byemezwa na Perezida ku muntu uwo ari we wese, bitewe n’akamaro yamariye igihugu cyangwa izindi mpamvu nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Muri ibyo byifuzo bya minisiteri y’abakozi, basanga amafaranga agomba gukoreshwa mu gushyingura perezida cyangwa visi perezida yaba miliyoni 500, gushyingura uwahoze ari visi perezida, Perezida w’inteko, umucamanza mukuru cyangwa umwungirije hamwe n’abandi banyacyubahiro barimo Umuvunyi Mukuru bigatwara miliyoni 300 z’amashilingi.

Naho imihango yo gushyingura abaminisitiri bakuru n’abato kimwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bapfuye bakiri mu kazi ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’intebe bigatwara miliyoni 240.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *