Ndayishimiye yavugurujwe n’umuvugizi we ku ‘bihangange’ byashatse kumukorera Coup d’état

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavugurujwe n’umuvugizi we ku bo mu minsi yise ibihangange byashakaga kumuhirika ku butegetsi.

Tariki ya 02 Nzeri 2022 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi gusubiza inkota mu rwubati, ngo kuko nta wuzabigerageza ngo bimugwe amahoro.

Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije abashaka kumuhirika n’uwitwa Maconco wari umukwe w’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba sebukwe yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we amuteza ingabo ze birangira zimwivuganye.

Icyo gihe yaboneyeho gusaba bariya yise ba ’Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’etat yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha”.

Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ntiyigeze avuga mu mazina ababa bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi yaburiraga, gusa abenshi baketse Alain-Guillaume Bunyoni nyuma y’iminsi mike yaje kwirukana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Mu kiganiro abavugizi b’inzego zitandukanye mu Burundi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye yabajijwe ababa bakekwaho umugambi wo gukorera Coup d’état Perezida Ndayishimiye n’aho iperereza bakagombye kuba bakorwaho ryaba rigeze.

Bwana Alain Diomède Nzeyimana mu buryo busa n’ubuvuguruza Perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze ko Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi atigeze avuga ko hari abafite gahunda yo kumukorera Coup d’état.

Nzeyimana yavuze ko Ndayishimiye ibyo yavuze yabisanishije n’amagambo ngo yakundaga kuvugwa na Pierre Nkurunziza ko mu Burundi nta hirikwa ry’ubutegetsi, bityo ko abantu badakwiye kwitiranya ibintu.

Ati: “Ibyo bintu bimaze imyaka irenga 17 bivugwa, kuko Nyakubahwa Petero Nkurunziza yavugaga ko uzatangiza intambara izahera mu rugo rwe ndetse akaba ari na ho irangirira. Ni byo [Ndayishimiye] yashakaga kuvuga, ntabwo yavuze ko hari Coup d’état igomba kubaho.”

“Yavuze akoresheje imvugo yo kugereranya, icyo rero ntihakazagire uwongera kwitiranya ibintu. Ikirundi ni ururimi rugoye ku buryo akenshi hari ubwo abantu bitiranya ibintu.”

Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye yahakanye ko hari abaketsweho umugambi wo kumutembagaza, mu gihe iyirukanwa rya Bunyoni ryakurikiwe n’izindi mpinduka nyinshi cyane mu nzego zishinzwe umutekano.

Bivugwa ko abagiye bavanwa mu mirimo ari abari mu mugambi umwe n’uriya wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *