Umujyanama wa Tshisekedi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana

Sangiza iyi nkuru

Antoine Ababifuanina usanzwe ari umujyanama wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho gusambanya ku ngufu umwana.

Ababifuanina asanzwe ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bijyanye na Peteroli na gaz. Yatawe muri yombi ejo ku wa Kane.

INFOS.CD yatangaje ko amakuru ikesha bamwe mu bo muri Polisi ya Congo ari uko “ashinjwa gufata ku ngufu” ndetse bikaba byitezwe ko kuri uyu Gatanu ashyikirizwa ubushinjacyaha mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera.

Uyu mugabo yatawe muri yombi yiyongera kuri Vidiye Tshimanga na we wahoze ari umujyanama wa Tshisekedi na we uheruka gutabwa muri yombi by’agateganyo.

Tshimanga muri uku kwezi yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko hari hamaze kujya hanze amashusho ye ari kwaka ruswa abashoramari bifuzaga gushora imari muri Congo Kinshasa mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *