Amagana y’abanya-Burkina Faso bamaze gutangira imyigaragambyo i Ouagadougou mu murwa mukuru, mu gihe muri iki gihugu hakomeje guhwihwiswa amakuru ya Coup d’état.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abatuye i Ouagadougou baramutse bumva urusaku rwinshi rw’imbunda zoroheje n’iziremereye rwumvikanye ruturuka mu kigo cya gisirikare cy’ingenzi muri iki gihugu.
Abasirikare benshi bagaragaye bafata ibirindiro ku muhanda munini werekeza kuri perezidansi, kandi bagaragara bafunga imihanda yerekeza ku nyubako z’ubuyobozi na televiziyo y’igihugu yabaye ihagaritse akazi nk’uko Reuters yabitangaje.
Amakuru avuga ko umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel witwa Emmanuel Zoungrana ari we washakaga guhirika ku butegetsi Lieutenant Colonel mugenzi we, Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Uyu musirikare ni we wari uyoboye by’agateganyo Burkina Faso, nyuma yo kugera ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka ahiritse ku butegetsi uwari Perezida, Roch-Marc Christian Kaboré.
Lt Col Zoungrana uvugwaho kuba inyuma y’umugambi wa Coup d’état yageragejwe muri Burkina Faso kuri uyu wa Gatanu, yahoze ari Umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Burkina Faso witwa ‘Cobra’.
Uyu cyakora cyo kuva tariki ya 10 Mutarama uyu mwaka ari muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi we n’abandi basirikare bagenzi be bakekwaho kugerageza gukora Coup d’état.
Hagati aho abigaragambya biganjemo urubyiruko, barasaba ko uyu musirikare yarekurwa hanyuma Lt Col Damiba akamushyikiriza ubutegetsi, bijyanye no kuba mu mezi icyenda amaze ategeka Burkina Faso ntacyo yigeze akora mu kuvana iki gihugu mu bibazo by’ingutu kimazemo igihe.
Ni mu gihe ubwo yahirikaga Perezida Kaboré yari yijeje abanya-Burkina Faso ko agomba gushyira iherezo ku bibazo birimo iby’iterabwoba bimaze igihe byarayogoje igihugu.
Abigaragambya kandi bari bitwaje ibendera ry’u Burusiya, bagasaba ko Igisirikare cya Burkina Faso cyagirana ubucuti n’imikoranire n’icy’u Burusiya.
Aba kandi basabaga ko Ingabo z’u Bufaransa ziri mu gihugu cyabo zigambira zigataha, kuko ntacyo zikora ngo zifashe Burkina Faso kwigobotora ibitero by’aba-jihadistes bamaze igihe barayigize indiri.


