Ndimbati ahoberana n'umugore we, nyuma yo kumushimira byihariye

Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze

Sangiza iyi nkuru

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye ku izina rya Ndimbati yashimiye byimazeyo umugore we ku bwo kwihangana n’ubwangamugayo bwamuranze mu gihe cy’amezi arenga atandatu yari amaze afunzwe.

Hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, Ndimbati wagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha, yaraye afunguwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge ku masaha y’umugoroba.

Yatashye, yakirwa n’inshuti, abo mu muryango, abafana be ndetse na bagenzi be bakina filimi nyarwanda n’urwenya, ashimira buri wese wagize uruhare mu ifungurwa rye ndetse n’ababimwifurije babicishije mu masengesho.

Ku mugore we, Ndimbati yafashe umwanya munini amushimira byihariye. Yagize ati: “Umugore wanjye arihangana. Ubishaka, ndabwira abakobwa n’abadamu cyane, azamwegere, icyo kintu nkimuziho, azamugire inama. Inama azakugira uzumve ko ari inama ugiriwe n’umuntu w’inyangamugayo kandi uzi kwihangana.”

Ndimbati yakomeje asobanura uko umugore we yihanganye. Ati: “Ni abagore bake bashobora kwihanganira ibyambayeho. Ni bake cyane. Ariko yarihanganye, nta munsi wo kunsura kuri gereza atigeze angeraho. Ntabwo nigeze nicwa n’inzara, yagiye akora uko ashoboye kose, munafatanyije namwe, icyo ndabashimira.”

Uyu mukinnyi wa filimi akaba n’umunyarwenya yavuze ko mu gihe yakurikiranwaga n’ubutabera, hari abahamagaraga umugore bamuca intege, abandi bamunnyega. Ngo iyo ataba ashoboye kwihangana, byarashobokaga ko aba yarataye urugo.

Nyuma y’amagambo ya Ndimbati, umugore we yafashwe n’ikiniga, amarira arashoka, ni ko umugabo yamufashe, aramuhobera ndetse baranasomana, abari bahari babakomera amashyi.

Ndimbati yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 2022, akurikiranweho gusambanya no gusindisha uwitwa Kabahizi Fridaus byakekwaga ko atari yakagejeje ku myaka y’ubukure. Bombi babyaranye abana b’impanga kandi babyemeranyaho.

Ndimbati ahoberana n'umugore we, nyuma yo kumushimira byihariye
Ndimbati ahoberana n’umugore we, nyuma yo kumushimira byihariye

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Imani shimwe kuba ndimbati yafunguwe pee

  2. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Imani shimwe kuba ndimbati yafunguwe pee

  3. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Imani shimwe kuba ndimbati yafunguwe pee

  4. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Imani shimwe kuba ndimbati yafunguwe pee

  5. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    ko mwavugaga ko ntamugore ajyira yamuzanye ryari

  6. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    ko mwavugaga ko ntamugore ajyira yamuzanye ryari

  7. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    ohh byiza cyne..
    Abakunzi bawe twi shimye cyne kbs.

  8. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    ohh byiza cyne..
    Abakunzi bawe twi shimye cyne kbs.

  9. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Oooh my good ndimbati welcome imana yomwijuru ishimwe cyanee kububaye umwere

  10. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Oooh my good ndimbati welcome imana yomwijuru ishimwe cyanee kububaye umwere

  11. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Ibyakubayeho ntawe bitabaho? Gusa singushyigikiye Kandi sinaguseka kuko Paul yaravuze ngo nshaka gukora icyiza ikibi kikantanga imbere,gusa abagore n’abakobwa bagabanye ubwibone no kwambara ubusa ngo barakurura abagabo

  12. Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze
    Ibyakubayeho ntawe bitabaho? Gusa singushyigikiye Kandi sinaguseka kuko Paul yaravuze ngo nshaka gukora icyiza ikibi kikantanga imbere,gusa abagore n’abakobwa bagabanye ubwibone no kwambara ubusa ngo barakurura abagabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *