Abakora umwuga wo gutwara abantu muri minibisi zizwi nka ‘Twegerane’ mu karere ka Rubavu, barinubira Frw 150,000 bakwa buri kwezi; bakavuga ko batazi aho ajya ndetse bakaba batanabwirwa icyo akoreshwa.
Aba bashoferi bavuga ko ibi byiyongeraho kuba abishyura ariya mafaranga nta nyemezabwishyu bahabwa, ibyo bavuga ko harimo amanyanga.
Ibi babitangaje nyuma yuko bamwe muri bo imodoka zabo zifatiriwe muri Gare ya Mahoko mu karere ka Rubavu, kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura aya mafaranga.
Abaganiriye na BWIZA bayigaragarije ko binubira kuba batanga amafaranga ntibamenye aho ajya, no kuba Koperative babarizwamo ikaba ntacyo ibamarira mu gihe bari mu bihe bibi ahubwo bakabuzwa gukora.
Umwe muri bo witwa Niyibizi Faustin, avuga ko imodoka zabo zabujijwe gukora kubera amafaranga bataratanga kandi batazi aho ayo mafaranga ajya, akaba ababereye umuzigo ugendeye ku byo basabwa.
Yagize ati: “Baduhagaritse gukora kuko tutarishyura amafaranga ibihumbi 150 ya buri kwezi kandi twagaragaje ko tutazi aho ajya, kuko wishyura kuri konti y’umuntu cyangwa baguha indi ugasanga ari iya Muhanga. Turasaba Perezidawa Repubulika kudutabara kuko ni menshi. Aza yiyongera ku bihumbi 87 dutanga bya Gare bikaba ibihumbi 237 bya buri kwezi.”
Uyu mushoferi akomeza avuga ko ibyo basabwa ari byinshi batabasha kubibona bityo bakaba bagabanirizwa kuko ibiciro by’ubwishingizi byazamutse.
Niyitegeka Vincent avuga ko kubera ibihe bimeze nabi n’ayo mafaranga bakaba batazi icyo akora, asaba ko yakurwaho kuko adatangwa mu mucyo.
Ati: “Twaje nk’ibisanzwe twinjiza imodoka bahita bazifatiramo kubera amafaranga ngo tutishyuye ya Gare angana n’ibihumbi 150. Gusa twari twarabashije kwishyura kimwe cya kabiri kubera ibihe bitameze neza tubura asigaye, leta nidufashe kuko ariya mafaranga ntituzi iyo ajya kuko tuyatanga mu ntoki, Mobile Money na Konti ntibaduhe inyemezabwishyu.”
Niyitegeka yunzemo ko ari akarengane, kuko urebye amafaranga babazwa ku munsi bibagora kuko batanga buri munsi Frw 2,900 ya gare, Frw 54,000 y’umusoro ku nyungu ku gihembwe, ubwishingizi bwa Frw 530,000 (ku mwaka), contrĂ´le technique, speed governor n’ibindi.
Avuga ko igitangaje ari uko hari abashoferi bumvikana n’abashinzwe kwishyuza ariya mafaranga bakemererwa gukora nta yo bishyuye, ibyo abona nk’ikimenyane.
BWIZA iracyagerageza kuvugisha inzego zifite kiriya kibazo mu nshingano zazo kugira ngo imenye icyo zaba ziteganyiriza bariya bashoferi.


