RDC irashinja u Rwanda kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba
Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo Judith Suminwa Tuluka yashinje u Rwanda gutuma Guverinoma ye idashora imari mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho bisanga bashora amafaranga menshi mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu bashinja u Rwanda kugiramo uruhare. Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 13 ugushyingo 2024 I Baku muri Azerbaidjan […]
Rubavu: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima
Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu mudugudu wa Gikarani, akagari ka Nengo mu karere ka Rubavu hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwari rutarageza igihe cyo kuvuka. Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 23 ukwakira 2022 mu masaha y’igicamunsi. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi, Mwubahamana Joselyne, yahamirijwe BWIZA aya makuru ati: “Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya […]
Rubavu: Umushumba yasanzwe mu kiraro yapfuye, birakekwa ko yazize inzoga ziva RDC
Umushumba uragira inka yabonetse mu kiraro cyo mu karere ka Runavu yapfuye, abaturanyi be bakaba bakeka inzoga zikaze zikorerwa muri RDC nk’intandaro y’urupfu rwe. Umurambo w’uyu mushumba wabonetse mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko ho mu murenge wa Rubavu. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu ubwo abaturage babonaha umushumba witwa […]
Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23
Umutwe wa M23 watangaje ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanije n’abarwanyi b’imutwe irimo uwa FDLR, bagabye igitero kuri bimwe mu birindiro byawo. Ni igitero cyagabwe ku birindiro bya M23 biherereye mu gace ka Rangira ho muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare, […]
Rwanda gained the first four medical specialists trained locally
Rwanda has four specialists in ophthalmology focusing on surgery, who are the first to receive training inside the country since their predecessors have been receiving the training abroad. The graduates Concluded their studies on October the 13th at RIIO (Rwanda International Institute of Ophthalmology) in a ceremony that coincided with the University’s ten years anniversary. […]
Rutsiro: Umusore w’imyaka 27 yagwiriwe n’ikirombe, ahita apfa
Umusore wo mu karere ka Rutsiro witwa Ntawizera Jean Claude w’imyaka 27 wari usanzwe ari umukozi wa kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya SPEC Company Ltd yagwiriwe n’ikirombe, ahita apfa. Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Ruronde ho mu mudugudu wa Nyamibombwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, mu masaa yine y’amanywa. Umuyobozi w’akarere […]
Rutsiro: Umwana w’imyaka 17 yasanzwe mu ishuka yararagamo yimanitse
Umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Niyobwihisho Zakayo wo mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu ishuka yararagamo yimanitse. Byabaye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa tanu n’igice z’amanywa; mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, mu mudugudu wa Ryarwasa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yahamije aya makuru avuga ko […]
Rubavu: Banze gushyingura umugore wishwe n’umugabo we, barashaka Frw 200,000 y’inkwano
Umuryango wa Nyirarukundo w’i Rubavu uheruka kwicwa atemwe n’uwo babanaga nk’umugabo witwa Ntakirutimana Niyonkuru, wanze kumushyingura aho urimo kwaka amafaranga angana n’ibihumbi 200 y’inkwano kugira ngo ashyingurwe; kuko umugabo we atakoye. Kuri uyu wa gatatu ni bwo umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu rugo nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gisenyi, ariko abo mu muryango […]
Rutsiro: Abarwanashyaka ba Green Party bahaye Leta y’u Rwanda umukoro
Abarwanashyaka b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Rutsiro, barasaba Leta y’u Rwanda kunoza serivisi za Mituweri no gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya kuko hari abagorwa no guhabwa serivisi kubera ko bitaratangazwa. Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 01 ukwakira 2022 yahuje abahagarariye iri shyaka 40 baturuka […]
Rubavu: Umugabo yivuganye umugore we ahita aburirwa irengero
Umugore wo mu karere ka Rubavu wari utuye mu mu dugudu wa Rukeri, akagari ka Bihungwe ho mu murenge wa Mudende; yasanzwe yishwe atemwe mu mutwe n’uwo bikekwa ko ari umugabo we kugeza ubu wahise aburirwa irengero. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yahise burirwa irengero. Avugana […]
Rubavu: Umugore yakuyemo inda, afatirwa mu cyuho ajugunya umwana mu musarane
Umugore witwa Murerwa Diane, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ajugunya mu bwiherero uruhinja; ubwo yari amaze gukuramo inda. Byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari Bugoyi, Umudugudu wa Bugoyi. Byabaye ku Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira ahagana saa cyenda z’amannywa. Murerwa w’imyaka 26 y’amavuko, asanzwe akomoka mu karere ka Nyabihu; […]
Hagaragajwe igisubizo ku mishinga ya leta ihomba kubera ubumenyi buke
Abakora mu bigo bya Leta n’ibindi bigo biyishamikiyeho, bagaragarijwe ‘kwiga neza imishinga’ no ‘kunoza imitangire ya raporo hirindwa amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya leta’ nk’ igisubizo ku gukoresha neza umutungo wa Leta. Babigaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’ikigo ICPAR yaberaga mu karere ka Rubavu, akaba yahuzaga abayobozi b’imishinga ya Leta. Aya mahugurwa yabaye mu […]
Rubavu: Abashoferi ba Twegerane barinubira Frw 150, 000 bakwa, abatarayatanga imodoka zafunzwe
Abakora umwuga wo gutwara abantu muri minibisi zizwi nka ‘Twegerane’ mu karere ka Rubavu, barinubira Frw 150,000 bakwa buri kwezi; bakavuga ko batazi aho ajya ndetse bakaba batanabwirwa icyo akoreshwa. Aba bashoferi bavuga ko ibi byiyongeraho kuba abishyura ariya mafaranga nta nyemezabwishyu bahabwa, ibyo bavuga ko harimo amanyanga. Ibi babitangaje nyuma yuko bamwe muri bo […]
Rubavu: Ibisasu 6 byataburuwe ahari gukorwa umuhanda
Mu karere ka Rubavu ahari gukorwa umuhanda uhuza imirenge ya Rugerero na Rubavu, hataburuwe ibisasu byo mu bwoko bwa Roquette. Kuri uyu wa Kane ni bwo ibi bisasu byabonwe n’abubakaga umuhanda babibonye nyuma y’imyaka ine na bwo habonetse ibindi bisasu bigatangazwa ko hahoze hakambitse ingabo za FAR zirimo guhunga. Aha habonetse ibi bisasu ni mu […]
Rubavu: Uwavuye iwe abwiye umugore we ko agiye gutwika inzuki yasanzwe yapfuye nyuma yo kumudwinga
Bigirabagabo Sekayuzi DĂ©o wo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, yasanzwe mu murima we yapfuye mu gihe yari yasize abwiye umugore we ko agiye gutwika inzuki yari yawusanzemo. Ku wa 24 Nzeri ni bwo Bigirabagabo w’imyaka 65 y’amavuko yavuye mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Burevu ho mu kagari ka Kinigi, yerekeza […]
Rubavu: Inkongi ikomeye yibasiye inzu y’ubucuruzi
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibintu bifite agaciro ka Frw miriyoni 7, bigakekwa ko iyi mpanuka yatewe n’insinga z’amashanyarazi. Iyi mpanuka yabaye kuri icyi cyumweru mu masaha ya saa sita; ibera mu mudugudu wa Buhuru, akagari ka Byahi houmurenge wa Rubavu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise […]
Rubavu: Abantu 7 bakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabaye saa sita z’ijoro
Abantu barindwi barimo n’abashoferi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita z’ijoro ryakeye, ubwo imodoka ebyiri bikekwa ko abari bazitwaye bari biraye kubera gutekereza ko bari bonyine mu muhanda zagonganaga. Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Rugerero, akagari ka Gikombe Umurenge wa Nyakiriba; ahakunze n’ubundi kubera impanuka kubera imiterere yaho. Muri iyi impanuka […]
Rutsiro: Abagabo batatu bafunzwe bakekwaho kwica uwacuruzaga amabuye y’agaciro
Abagabo 3 bo mu karere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Nkomeje Amiel w’imyaka 62 wakoraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Abafunzwe ni Imanizabayo J. Bosco, Uburiyumwanzimwabo Silas na Niyigenda bakunda kwita Martin. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, bikaba byabereye mu […]
Rubavu: Polisi yatabaye uwanigagurwaga n’ibisambo, irasa mu cyico kimwe muri byo
Polisi ikorera mu murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yarashe umusore witwa Ishimwe Prince wakekwagaho ubujura arapfa. Byabereye mu mudugudu wa Gisubizo, akagari ka Kivumu ho mu murenge wa Gisenyi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yabwiye BWIZA ko uriya musore w’imyaka […]
Rubavu: Umunye-Congo wacurangaga mu nsengero yasanzwe mu nzu yapfuye
Umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo witwa YANKESE Christian ufite imyaka 33 yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye. Ibi byabereye mu mudugudu w’umubano, akagari ka Mbugangari ho mu umurenge wa Gisenyi. Amakuru aturuka mu baturanyi ni uko mu ijoro ryakeye nyuma y’uko yari amaze umunsi atagaragara, bishe urugi bakamusanga mu cyumba aryamye yubamye kugitanda […]
Ngororero: Polisi yarashe mu cyico uwahanganye na yo agatema imbunda ebyiri
Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, yarashe umugabo wahanganye na yo agatema imbunda ebyiri z’abapilisi bayo arapfa. Uwarashwe ni uwitwa Akarikumutima Gilbert w’imyaka 28 y’amavuko, wari utuye mu murenge wa Gatumba, akagari ka Karambo ho mu mudugudu wa Rugara. Amakuru BWIZA yamenye ni uko kuri uyu wa Gatanu ari bwo inzego […]