Mu karere ka Rubavu ahari gukorwa umuhanda uhuza imirenge ya Rugerero na Rubavu, hataburuwe ibisasu byo mu bwoko bwa Roquette.
Kuri uyu wa Kane ni bwo ibi bisasu byabonwe n’abubakaga umuhanda babibonye nyuma y’imyaka ine na bwo habonetse ibindi bisasu bigatangazwa ko hahoze hakambitse ingabo za FAR zirimo guhunga.
Aha habonetse ibi bisasu ni mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Gafuku.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yavuze ko nyuma yo kubona biriya bisasu hategerejwe abashinzwe gutegura ibisasu kugira ngo bidateza impanuka.
Yagize ati: “Ibisasu bitandatu byataburuwe ahari gukorwa umuhanda. Hagaragaye n’ibindi bitaratabururwa bigaragara ko birenze kimwe tukaba twabimenyesheje inzego zishinzwe umutekano, hashyizwe uburinzi mu gihe hategerejwe abashinzwe gutegura ibisasu.”
Aha habonetse ibi bisasu haherukaga na bwo kuboneka ibindi mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama 2018, ubwo habonekaga ibisasu 58 by’amoko anyuranye byari bitabye mu butaka.
Umwaka ushize na bwo Mu Kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba giherereye mu Murenge wa Gisenyi, abakozi bacukuraga ahazajya ubwiherero batahuye ibisasu byari bihatabye bishaje.


