Umuryango wa Nyirarukundo w’i Rubavu uheruka kwicwa atemwe n’uwo babanaga nk’umugabo witwa Ntakirutimana Niyonkuru, wanze kumushyingura aho urimo kwaka amafaranga angana n’ibihumbi 200 y’inkwano kugira ngo ashyingurwe; kuko umugabo we atakoye.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu rugo nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gisenyi, ariko abo mu muryango we banga ko yashyingurwa.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bugiye kubikurikirana ko aza gushyingurwa uyu munsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende, Kariba Antoine, avuga iki kibazo baza kugikurikirana ariko nyakwigendera agomba gushyingurwa uyu munsi.
Ati: “Uyu munsi nibwo tuza kubikurikirana nibwo tumenya ikiza gukorwa ariko agomba gushyingurwa uyu munsi.”
Amakuru BWIZA yahawe ni uko umuryango wa Nyakwigendera usaba aya mafaranga cyangwa inzu babagamo bakayigabana, kuko umwana wabo yabanye n’uyu mugabo wamwishe badasezeranye.
Taliki 4 ukwakira 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru yuko umugore witwaga Nyirarukundo wari utuye mu mudugudu wa Rukeri, akagari ka Bihungwe ho mu murenge wa Mudende yishwe n’uwo bikekwa ko ari umugabo we wahise aburirwa irengero.
Nyakwigendera yitabye Imana nyuma yo gutemagurwa mu mutwe.

2 Responses
Rubavu: Banze gushyingura umugore wishwe n’umugabo we, barashaka Frw 200,000 y’inkwano
Ariko uyu muco ko utar’usanzwe mu Rwanda byaje bite! Yewe nagahomamunwa pe! Bimaze kuba akamenyero Cyane Cyane muri Rubavu mu nice byegereye RDC, s’aho honyine ugeze aho bita mu Mbugangari umugore yabana n’umugabo aza gupfa ari kubyara umwa wa3 ndetse na nyirabukwe war’urwaye Cancer nawe aba arapfuye, nyamugabo war’umaze gupfushya umugore na Nyina agapfa Yahise arwara toroma aratorongera, Ubu Abo utwo tuziranenge turarerwa na sekuru nawe urwaye Umutima na Diabète, Umuryango wa Nyakwigendera ni mugari kandi bifite Ariko ngo ntacyo bafasha Abo Bana kuko batakwerewe, yewe nta n’ubwo basura utwo twana, nashobora kuburara iwabo wa Nyina babimena kuko batabakwereye