Umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Niyobwihisho Zakayo wo mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu ishuka yararagamo yimanitse.
Byabaye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa tanu n’igice z’amanywa; mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, mu mudugudu wa Ryarwasa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yahamije aya makuru avuga ko uyu mwana nta kibazo kidasanzwe yari afite.
Yagize ati: “Niyobwihisho Zakayo w’imyaka 17 basanze yiyahuriye mu nzu y’iwabo akoresheje ishuka yararagamo yimanitse, akaba yabonwe bwa mbere n’ababyeyi be.”
Yakomeje avuga ko uyu mwana wiyahuye nta kibazo yari afite cyatuma yiyahura, asaba abana kutihererana ibibazo bafite ahubwo bakajya baganira n’imiryango ibibazo bihari bakabikemura ibyananiranye bakabishyikiriza ubuyobozi.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


