AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasry yahushije ibitego byinshi
Ikipe ya AS Kigali yaguye miswi 0-0 na Al Nasry yo muri Libya, mu mukino yabonyemo uburyo bwinshi bw’ibitego gusa inanirwa kububyaza umusaruro. Iyi kipe y’abanyamujyi yari yakiriye Al Nasry, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. AS Kigali yatangiye uyu mukino yotsa igitutu cyinshi Al […]
Gen Mubarakh Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC
Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye imbabazi abafana ba APR FC ku kuba iyi kipe imaze iminsi ititwara neza; gusa abizeza ko hari gushakwa igisubizo kirambye. Mu butumwa yahaye Radio Rwanda yagize ati: “Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi mu […]
Ruhango: Umukozi w’umurenge yaguwe gitumo yavanyemo imyenda ngo yakire ruswa y’igitsina
Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Kabagari w’akarere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kwaka umuturage ruswa y’igitsina ngo amuhe ubufasha. Amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi bita SantĂ© yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Gasasira François RĂ©gis; gusa yirinda kugira byinshi ayatangazaho. Cyakora cyo uyu mukozi w’umurenge witwa Nshimiyimana Alexis, yatawe muri […]
Ba Perezida Ndayishimiye na Ruto i Kampala
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerekeje i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Uganda. Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, aho Uganda izaba yizihiza imyaka 60 imaze yigobotoye Abakoloni b’Abongereza. Mu masaha yashize ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahaguritse i Bujumbura n’indege ya sosiyete ya Uganda Airlines yerekeza i Kampala. […]
Umusore w’imyaka 24 yahisemo gushyingiranwa n’umukecuru w’imyaka 81 aho kujya mu gisirikare
Umusore w’imyaka 24 wo muri Ukraine mu Karere ka Vinnytsia muri Ukraine witwa Alexander Kondratyuk, yemeye gushyingiranwa na nyirakuru wa mubyara we w’imyaka 81 kugira ngo atajya mu gisirikare. Alexander yari yakiriye amabwiriza yo kujya mu gisirikare mu gihe cy’umwaka, akajya ku Karere bakabimufashamo. Aya mabwiriza ariko ntareba abantu bari kwita ku bagore babo bafite […]
Umutoza Adil mu rujijo rukomeye kubera abakinnyi be
Umutoza Mohammed Adil Erradi wa APR FC yatangaje ko atazi ikibazo abakinnyi be bafite gikomeje gutuma umusaruro uba mubi kuri iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’umukino w’ikirarane ikipe ye yari imaze gutsindwamo na Bugesera FC yari yasuye ibitego 2-1. Rutahizamu Nshuti Innocent yari yabanje gufungurira APR FC amazamu; gusa Bugesera FC iza […]
Rutsiro: Umwana w’imyaka 17 yasanzwe mu ishuka yararagamo yimanitse
Umwana w’imyaka 17 y’amavuko witwa Niyobwihisho Zakayo wo mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu ishuka yararagamo yimanitse. Byabaye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa tanu n’igice z’amanywa; mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, mu mudugudu wa Ryarwasa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yahamije aya makuru avuga ko […]
Amafoto: Perezida Tshisekedi yashyikirije ibirango Gen Kabi ugiye kuyobora abamurinda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yashyikirije ibirango Maj Gen Ephraim Kabi Kiriza ugiye kuyobora abamurinda nyuma y’impinduka aherutse gukora muri FARDC. Ni umuhango witabiriwe n’abasirikare bakuru n’abanyepolitiki muri Congo kuwa 7 Ukwakira 2022. Gen Kabi yasimbuye Lt Gen Christian Thsiwewe wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC. Byinshi ku mpinduka muri FARDC: […]
Bobi Wine yafungiwe i Dubai, ahatwa ibibazo
Umuhanzi akanaba umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yafungiwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yagombaga gukorera igitaramo. Bobi Wine yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye. Uyu mugabo wahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’igihugu ndetse akanaba umuyobozi w’ishyaka NUP, […]
NCTTCA yagaye imihanda yo muri Sudani y’Epfo igendeye ku y’u Rwanda
Inyigo yakozwe n’urwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, Northern Corridor Transit and Transport Co-ordination Authority (NCTTCA), yerekana ko imihanda yo muri Sudani y’Epfo ariyo “mibi cyane” muri aka karere u Rwanda ruherereyemo. Omae Nyarandi, Umunyamabanga Mukuru wa NCTTCA ati: “Imihanda muri Sudani y’Epfo iri ku rugero rwo hasi cyane, niyo mibi cyane, mu gihe ubona iyo mu […]