Gen Mubarakh Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye imbabazi abafana ba APR FC ku kuba iyi kipe imaze iminsi ititwara neza; gusa abizeza ko hari gushakwa igisubizo kirambye.

Mu butumwa yahaye Radio Rwanda yagize ati: “Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye.”

Gen Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC, nyuma y’uko ku munsi w’ejo iyi kipe yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1; mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.

Uyu mukino APR FC yawutsinzwe nyuma nanone yo gusezererwa muri CAF Champions league na US Monastir yo muri Tunisia ku giteranyo cy’ibitego 3-1; nyamara ikipe yari yarihaye intego yo kugera mu matsinda.

APR FC cyakora cyo yaherukaga gutsinda bigoranye Rwamagana City ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.

Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, aheruka kubwira itangazamakuru ko atazi ikibazo abakinnyi b’ikipe ye bafite; avuga ko atazi ikibazo bafite mu mutwe.

Uyu mutoza yihaye igihe cy’iminsi ibiri cyo kuba yamaze kumenya impamvu nyamukuru abakinnyi be batari kwitwara uko bikwiye, nyamara nta kibazo icyo aricyo cyose kiri mu kipe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen Mubarakh Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC
    iyi nkuru ni nziza, izo ngamba afande avuga ntazindi usibye kutumanurira ibikurankota byabanyamahanga ruhago yacu ikaryoha. ikindi umupira ugomba kwinjiriza igihugu, murekure abanyamahanga baze bahembwe neza ubundi leta nayo ikanire ku musoro igihugu gitere imbere.

  2. Gen Mubarakh Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC
    iyi nkuru ni nziza, izo ngamba afande avuga ntazindi usibye kutumanurira ibikurankota byabanyamahanga ruhago yacu ikaryoha. ikindi umupira ugomba kwinjiriza igihugu, murekure abanyamahanga baze bahembwe neza ubundi leta nayo ikanire ku musoro igihugu gitere imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *