Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Kabagari w’akarere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kwaka umuturage ruswa y’igitsina ngo amuhe ubufasha.
Amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi bita SantĂ© yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Gasasira François RĂ©gis; gusa yirinda kugira byinshi ayatangazaho.
Cyakora cyo uyu mukozi w’umurenge witwa Nshimiyimana Alexis, yatawe muri yombi nyuma y’uko umwe mu baturage amufatiye mu cyuho ari kumwe n’umugore we mu cyumba araramo; yambaye ubusa.
Uyu muturage witwa Hakizimana Vincent utuye mu murenge wa Kinihira, avuga ko uriya mukozi w’umurenge wa Kabagari yasabye umugore we igitsina kugira ngo amufashe gushyira umwana wabo mu mushinga wagombaga kujya umwishyurira ishuri; bijyanye no kuba yaroherejwe kwiga muri Kabagari.
Hakizimana yabwiye TV1 ati: “Twahinganye n’umugore saa sita turataha, mpita nkomeza nigira mu isoko. Ngeze hakurya aha [y’iwe mu rugo] mbona SantĂ© amanutse aha ngaha nanjye mpita ngaruka. Ubwo nahise nkubita urugi ndinjira kuko icyumba ntabwo cyari gifunze; ubwo nahise mbona SantĂ© na ChĂ©rie wanjye bari mu nguni SantĂ© yavanyemo imyenda yose.”
Hakizimana avuga ko Nshimiyimana yasabaga umugore we ko babanza kuryamana kugira ngo abone ubwamufasha kubonera umwana we ubufasha.
Avuga ko akimugwa gitumo yahise ahisha imyenda ye, mbere y’uko uriya mukozi w’umurenge avanwa aho n’inzego z’ubuyobozi.
Hakizimana kandi avuga ko Nshimiyimana Alexis yari amaze igihe aza kenshi mu rugo rwe yitwaje ko aje kureba umwana we uheruka koherezwa mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

10 Responses
Ruhango: Umukozi w’umurenge akurikiranweho kwaka ruswa y’igitsina
Nyamara ndabona uyu mukozi wumurenge ataratse Ruswa ahubwo yarahawe karibu.

Ruhango: Umukozi w’umurenge yaguwe gitumo yavanyemo imyenda ngo yakire ruswa y’igitsina
Babitohoze neza ko hatarimo umutego kuko umugore waguciye inyuma gukoresha ijambo cherie wajye byagora

UWO Muyobozi akatirwe urumukwiye

Nzego z’ubutabera, mugenzure neza kuko mu busesenguzi bwanjye ndabonamo akantu:
1. Ubundi sante mu murenge nta ho ahurira na education and social services. Impamvu ni uko izo nshingano zigira abakozi bazishinzwe aribo ASOC na SEI. si niyumvisha ukuntu umuturage ajya kwa sante amushyiriye ikibazo kiri mu nshingano zitari Ize(?)
2. Umugore si igitambambuga ku buryo uvugirwa n’ umugabo we. Icyo ni cyo mbona nk’ ikimenyetso kigaragaza ko bashobora kuba barabipanze hagamijwe guharabika uriya mugabo cg umugore akaba yarasanganywe ingeso yoguca I nyuma umugabo we nyamugabo yabafata agatwarira aho bigoramiye (?)

Abo bantu bari bapanze