AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasry yahushije ibitego byinshi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yaguye miswi 0-0 na Al Nasry yo muri Libya, mu mukino yabonyemo uburyo bwinshi bw’ibitego gusa inanirwa kububyaza umusaruro.

Iyi kipe y’abanyamujyi yari yakiriye Al Nasry, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

AS Kigali yatangiye uyu mukino yotsa igitutu cyinshi Al Nasry, gusa uburyo bwinshi bw’ibitego yabonye mu gice cya mbere cy’umukino ntiyabubyaza umusaruro.

Igitutu cy’iyi kipe y’abanyamujyi cyatangiye kwigaragaza ku munota wa karindwi w’umukino, ubwo KonĂ© FĂ©lix yahabwaga umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina yarekuraga ishoti rikomeye umupira ugakurwamo n’umunyezamu Asiyil Almiqasbi.

Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo AndrĂ© yongeye kubona ubundi buryo buremereye ubwo Haruna Niyonzima yahaga umupira Tshabalala wisanze wenyine mu rubuga rw’amahina, arekuye ishoti umupira uca hanze gato y’izamu.

AS Kigali yabonye ubundi buryo ubwo Ahoyikuye Jean Paul yarekuraga ishoti rikomeye umupira ugashyirwa muri koruneri n’umunyezamu wa Al Nasry, mbere y’uko Haruna Niyonzima atereka umupira ku mutwe wa Kalisa Rashid wawuteye hanze gato y’izamu.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe na AS Kigali, gusa igorwa cyane no kumenera mu rukuta rw’ubwugarizi bw’abanya-Libya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *