Umusore w’imyaka 24 wo muri Ukraine mu Karere ka Vinnytsia muri Ukraine witwa Alexander Kondratyuk, yemeye gushyingiranwa na nyirakuru wa mubyara we w’imyaka 81 kugira ngo atajya mu gisirikare.
Alexander yari yakiriye amabwiriza yo kujya mu gisirikare mu gihe cy’umwaka, akajya ku Karere bakabimufashamo. Aya mabwiriza ariko ntareba abantu bari kwita ku bagore babo bafite ubumuga. Ibi kandi bireba abasore bose bafite hagati y’imyaka 18-26 y’amavuko. Oditycentral dukesha aya makuru ivuga ko ubwo ibi ubuyobozi bwabimenyaga bwatanze ikirego ariko biba iby’ubusa kuko Zinaida Illarionovna afite ubumuga butavuzwe, buryo umugabo we akaba atamusiga ngo ajye mu gisirikare. Ubwo ibi byabaga uyu musore yari afite imyaka 22.


