Rutsiro: Umusore w’imyaka 27 yagwiriwe n’ikirombe, ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Umusore wo mu karere ka Rutsiro witwa Ntawizera Jean Claude w’imyaka 27 wari usanzwe ari umukozi wa kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya SPEC Company Ltd yagwiriwe n’ikirombe, ahita apfa.

Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Ruronde ho mu mudugudu wa Nyamibombwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, mu masaa yine y’amanywa.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera aho yakoreraga bari bafite ubwishingizi.

Ati: “Ni byo koko yagwiriwe n’ikirombe bamuvanyemo basanga yapfuye, akaba yari umukozi wa kampani ifite ubwishingizi. Kuri ubu umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.”

Yakomeje asaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubahiriza amabwiriza abagenga, bakanita ku kubanza kureba uko ikirere cyaramutse mbere yo kujya mu kirombe, ashimira inzego bakorana mu guhangana na bake bagicukura mu kajagari.

Ati: “Inama twatanga ku bacukuzi bose ni ukubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi, kureba niba ikirere cyiriwe nta ngorane cyateza, hari n’abaturage bake bakishora mu bucukuzi butemewe dusaba ko babivamo. N’ubwo bigenda bicika, ariko wasangaga hari abagwamo, ndetse n’abangiza ibidukikije. Gusa dushimira ubufatanye buturanga bw’inzego zose mu gucyemura bene ibi bibazo kuko biragenda bicyemuka.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *