Abakora mu bigo bya Leta n’ibindi bigo biyishamikiyeho, bagaragarijwe ‘kwiga neza imishinga’ no ‘kunoza imitangire ya raporo hirindwa amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya leta’ nk’ igisubizo ku gukoresha neza umutungo wa Leta.
Babigaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’ikigo ICPAR yaberaga mu karere ka Rubavu, akaba yahuzaga abayobozi b’imishinga ya Leta.
Aya mahugurwa yabaye mu gihe raporo nyinshi z’Umugenzuzi w’imari ya Leta zagiye zikunda kugaragaza amakosa mu micungire y’umutungo w’Igihugu, aho usanga amenshi muri yo adaterwa n’ubujura ahubwo akaba aturuka ku bunyamuga buke bw’abakora ibaruramari.
Bamwe mu bayobozi b’imishinga 150 ikorera mu Rwanda, bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukumira amakosa akorwa mu kazi agateza ibihombo.
Zimurinda Umukesha Marie Noella, Umukozi muri Minisiteri y’imari ukora mu birebana n’imishinga, avuga ko bize uburyo bunoze bwo gucunga imari banoza imitangire ya raporo birinda amakosa akunze kugaaragazwa n’umugenzuzi w’imari.
Ati: “Aya mahugurwa twigiyemo uburyo tubasha gucunga umutungo wa Leta n’uburyo twakwirinda amakosa asanzwe akorwa, kandi tweretswe n’uburyo tuzigisha abandi tunabereka uburyo bwo kunoza imitangire ya raporo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ICPAR gihuriweho n’ababaruramari b’umwuga, Amini Miramago, yavuze ko bizeye impinduka mu icungwa ry’imishinga kuko usanga igice kinini cy’ingengo y’imari kijya muri yo.
Ati: “Kuba amafaranga menshi hafi 42% y’ingengo y’imari ya Leta ajya mu mishinga, hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kuyifasha gucungwa neza. Ni yo mpamvu twahisemo gutanga umusanzu wacu mu gushaka ibisubizo kugira ngo mu gihe kitari icya kure ibibazo byose biba byabonewe ibisubizo.”
Miramago akomeza avuga ko bashaka ko imishinga ya Leta yitabaga umugenzuzi w’imari ya Leta kubera guhomba yagabanuka, kuko amwe mu makosa akorwa ashobora gukosorwa.
Ati: “Turabanza kureba uko imishinga itekerezwa n’uko itegurwa. Ibi bijyana n’uko amasoko atangwa no gukurikirana imishinga, ndetse no gukora raporo kandi ibi iyo bikozwe neza ntihaboneka igihombo.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Abimana Fidèle, we avuga ko kutamenya amategeko agenga itangwa ry’amasoko, gutegura amasezerano y’Isoko, kudakora ibaruramari ry’umwuga no kugenzura ibyakozwe; biri mu bigira uruhare mu guhombya imishinga ya Leta.
Ikibazo cyo guhomba mu mishinga ya Leta kiboneka umunsi ku wundi, bigaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta.
Mu ntangiriro za Nzeri 2022, abayobozi bakuru b’ibigo 85 bya Leta n’imishinga 31 batumijwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2020/2021.
Mu bigo 206 byagenzuwe, 96 byagize raporo nta makemwa, 60 bigira raporo yo kwihanganirwa na ho 13 bigira raporo igayitse.


