Rayon Sports yatsinze Marines FC y’abakinnyi 10, ikura Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 Marines FC y’abakinnyi 10. Rayon Sports itaratakaza umukino n’umwe kuva shampiyona itangiye, yari yasuye Marines mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda. Ni umukino iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis Christian yagiye gukina ibizi […]

APR FC yongereye ibihano umukinnyi wayo kugeza muri 2023, inamukata umushahara

Ikipe ya APR FC yamaze kongera amezi ane ku bihano yafatiye Nsanzimfura Keddy usanzwe ayikinira hagati mu kibuga, umushahara yamuhembaga iwugabanyaho icya kabiri cyawo. Uyu musore wageze muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports, amaze igihe yaramanuwe mu kipe y’Intare FC kubera imyitwarire mibi yanatumye urwego rwe rusubira hasi cyane. Keddy yamanuwe mu Ntare abimburira […]

Musanze: Ushinzwe ubutaka mu murenge yasenye inzu y’utishoboye ategekwa kongera kuyubaka

Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze, yasenye inzu y’umuturage utishoboye wari warubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko biba ngombwa ko ategekwa kongera kuyubaka. Uwasenyewe witwa Nyirasafari Joselyne, yabwiye Televiziyo ya BTN dukesha iyi nkuru ko iriya nzu yasenywe yari yarayiyubakiye, bijyanye n’uko we n’abana be batanu bari bamaze igihe batagira aho gukinga […]

Umusirikare wa MONUSCO yishwe n’inyeshyamba z’Abanyamulenge

Umusirikare wo mu ngabo za Loni ziri kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), yiciwe n’inyeshyamba mu gace ka Minembwe ho muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu musirikare yishwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri nk’uko byemejwe n’Igisirikare cya Congo Kinshasa. Umuvugizi wa Brigade ya 12 y’Ingabo za Congo Kinshasa zishinzwe […]

Hagaragajwe igisubizo ku mishinga ya leta ihomba kubera ubumenyi buke

Abakora mu bigo bya Leta n’ibindi bigo biyishamikiyeho, bagaragarijwe ‘kwiga neza imishinga’ no ‘kunoza imitangire ya raporo hirindwa amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya leta’ nk’ igisubizo ku gukoresha neza umutungo wa Leta. Babigaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’ikigo ICPAR yaberaga mu karere ka Rubavu, akaba yahuzaga abayobozi b’imishinga ya Leta. Aya mahugurwa yabaye mu […]

Leta y’u Burundi yasubije abibaza icyo Perezida Ndayishimiye yaba yarahoye Bunyoni

Leta y’u Burundi yatangaje ko kuba Perezida Evariste Ndayishimiye yarafashe icyemezo cyo kwirukana Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ari ibisanzwe, ngo kuko nk’umukuru w’igihugu afite ububasha bwo guhindurira inshingano uwo ashaka. Ku itariki ya 07 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje Lt. Gen Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe […]

Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko ari inyuma y’u Burusiya mu rugamba buhanganyemo na Ukraine. Ibihugu byombi biri mu ntambara kuva muri Gashyantare uyu mwaka, gusa u Burusiya ni kenshi bwagiye bwamaganwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera iriya ntambara; kugeza bibufatiye ibihano. Gen […]

Polisi yateguje ibihano bishaririye abashoferi bifashishwa mu gukwirakwiza magendu

Polisi y’Igihugu yaburiye abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ibasaba kureka gufasha abakora ubucuruzi bwa magendu batwara ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda bitasorewe mu kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Ni umuburo waje ukurikira ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi butemewe byakozwe ku wa Kane tariki 29 Nzeri. Icyo gihe mu karere ka Muhanga […]

Myugariro Ngenderwaho w’Amavubi aravugwa muri shampiyona y’u Bushinwa

Myugariro ngenderwaho w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon, biravugwa ko ashobora kujya gukomereza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Bushinwa. Uyu musore kuri ubu nta kipe afite nyuma yo gusezererwa na Urartu FC yo muri Armenia yahoze akinira. Nirisarike Salomon kuri ubu uri mu Bubiligi n’umuryango we, amakuru avuga ko isaha n’isaha ashobora kwerekeza mu […]

Lt Col Damiba wari Perezida wa Burkina Faso yahiritswe na mugenzi we w’ipeti rya Capitaine

Itsinda ry’abasirikare ba Burkina Faso kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ryavanye ku butegetsi Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga kiriya gihugu kuva muri Mutarama uyu mwaka. Itangazo ryasomewe kuri Televisiyo y’Igihugu na Capitaine Ibrahim TraorĂ© wahise afata ubutegetsi, rivuga ko usibye uriya mwanzuro, Guverinoma n’Inteko Ishinga amategeko ya Burkina Faso byombi byasheshwe, ndetse n’imipaka yose […]