Itsinda ry’abasirikare ba Burkina Faso kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ryavanye ku butegetsi Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga kiriya gihugu kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Itangazo ryasomewe kuri Televisiyo y’Igihugu na Capitaine Ibrahim TraorĂ© wahise afata ubutegetsi, rivuga ko usibye uriya mwanzuro, Guverinoma n’Inteko Ishinga amategeko ya Burkina Faso byombi byasheshwe, ndetse n’imipaka yose y’igihugu ikaba yafunzwe kugeza igihe kizatangarizwa.
Lt Col Damiba yahiritswe ku butegetsi nyuma y’urusaku rw’amasasu menshi y’imbunda zoroheje n’iziremereye rwaramutse rwumvikana mu kigo cya gisirikare cy’ingenzi giherereye mu majyepfo y’umujyi wa Ouagadougou.
Abasirikare benshi bagaragaye bafata ibirindiro ku muhanda munini werekeza kuri perezidansi, kandi bagaragara bafunga imihanda yerekeza ku nyubako z’ubuyobozi na televiziyo y’igihugu yabaye ihagaritse akazi nk’uko Reuters yabitangaje.
Damiba yari ayoboye Burkina Faso kuva muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida, Roch-Marc Christian Kaboré.


