Abaturage bo mu murenge wa Kivuye w’akarere ka Burera, bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko Polisi yari imaze kurasa umwe mu baturanyi wabo.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 rishyira ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri, ni bwo Polisi yarashe uwitwa Twagirayezu Michel wari utuye mu mudugudu wa Gashanja ho mu kagari ka Nyirataba muri uriya murenge wa Kivuye.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko Twagirayezu mbere y’uko araswa yabyukijwe n’abapolisi akabyanga, gusa akaza kwemera kubyuka nyuma yo kubisabwa n’umukuru w’umudugudu uturanye n’uwo yari atuyemo wamusabye gusohoka akagira ibyo amubwira.
Bavuga ko agisohoka ari bwo umwe mu bapolisi yamurashe ahita apfa.
Abatuye muri kariya gace bahuriza ku kuba nyakwigendera yararasiwe ubusa, kuko ngo uretse kuba yari umumotari nta kindi kibi bari bamuziho.
Aba baturage bari bariye karungu basabaga ko bashyikirizwa umupolisi wishe uriya mugenzi wabo ndetse n’umukuru w’umudugudu wa Bukumbi waranze aho atuye, kugira ngo basobanure icyo bahoye nyakwigendera.
Abaganiriye na TV1 bayemereye ko nyakwigendera akimara kuraswa habayeho bushyamirane hagati yabo na Polisi, ku buryo amabuye y’abaturage yabisikanaga n’amasasu y’abapolisi.
Uku gushyamirane kwakomerekeyemo undi muturage warashwe akaguru na Polisi, mbere yo kumujyana igitaraganya ku bitaro bya Byumba aho ari gukurikiranirwa n’abaganga.
Ku wa Gatanu tariki ya 30 inzego zirimo iz’ubuyobozi ku rwego rw’akarere zagerageje kujya kuganiriza bariya baturage, gusa umuyobozi wese wageragezaga kubasaba gutuza bamwukaga inabi. Nta mupolisi kandi abaturage bifuzaga kubona mu maso yabo.
Polisi nyuma yo kurasa Twagirayezu yagerageje gutwara umurambo we kugira ngo iwujyane kwa muganga gukorerwa isuzuma, gusa abaturage bari bariye karungu bayibwira ko idashobora kuwuvana aho.
Mu mvugo zuje uburakari bumvikana bavuga ko batumva impamvu Polisi yifuzaga gutwara umurambo w’umuturanyi wabo ngo ijye kuwusuzuma, kandi izi neza ko ari yo yamwishe.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bisco Kabera, yabwiye TV/Radio1 ko uwarashwe yari asanzwe ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge; yungamo ko Polisi yamurashe nyuma yo kuyirwanya.
Yagize ati: “Uwo muntu yarashwe ubwo abapolisi bari mu kazi akagerageza ngo abe yabarwanya. Ibyo muvuga rero ni ko byagenze yitabye Imana. Igikurikiraho ni uko Polisi igiye gukurikirana ikamenya ngo ese byari ngombwa ko abapolisi barasa? Byari ngombwa ko bakoresha amasasu bakamurasa mu cyico?”
CP Kabera yavuze ko uretse uwarashwe hari n’abapolisi bakomeretse nyuma yo guterwa amabuye n’abaturage, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kujya bahangana n’inzego z’umutekano.
Twagirayezu Michel warashwe yiyongereye ku bandi bantu bane baheruka kurasirwa na Polisi muri kariya gace bakekwaho kuba abarembetsi ba kanyanga.

34 Responses
Burera: Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko Polisi yari imaze kurasa mugenzi wabo
Hahahahahaha erega bazanatumara niba arigutya bikomeje nanjyembizinezako ubuyobozi burankingira ikibaba najyandasa nuwo dufitanye ikibazo cyisambu nkavugako yaragiye kunyambura imbunda ahaa nitambukiraga!!!

Niba nawe utuye uko ubwo nutihana uzahura nibyo bihano nyine, ubundi urwanya police uba ubona I mbunda ari ibisheke

Kabera jbosco ntukabeshye abaturarwanda ntasoni? Nigute wabyutsa umuntu munzu akaza ugahita umwica ? Ntabwo yigeze agerageza kurwanya inzego ahubwo polisi na mudugudu baribamurwaye kdi mumakuru baguhaye barakubeshye kuko abaturage tuzi ukurikuko yitwaraga. Umva ntimugakoreshe ibiyobyabwenge nk agakingirizo ngo mwice cg ngo babarwanije , tumaze kubirambirwa mugye muvugisha ukuri ukokuri.

Ubundi abarembetsi baba bitwaje ibisongo bameze nk’umutwe w’abagizi ba nabi, ahubwo Leta ibahagurukire kuko bagira urugomo

Arikose ubundi kabera atanga ibisobanuro azineza? Nawe abayabyumvise kumakuru, ahubwo ngewe ndumva abaturage barimukuri,ngobagiye kurwara umurambo gusuzuma,kdi aribobamwishye,umunsi abaturage bazihorera nibwo bazabimenya.

birababaje? ubu aho urwanda rugeze ntamuyoboyi warukwiye kwitwazango umuturage yananiranye kugezubwo hakorensha nindwaro? mwisubireho.kuko numubyeyi wacyu nyakubahwa yakuyeho igihano cyurupfu.

Ahubwo abanyarwanda bamaze kuba icyo nakwita nko gusinda demokarasi, niba umupolisi Ari mukazi ke kdi yahawe imbunda yambaye n’ umwenda uriho we kirango k’ igihugu wowe muturage ujya kumurwanya ushingiye kuki? Nonese yambunda sicyo gikoresho yahawe ngo kimufashe mukazi atumwe mo? Ahubwo kwigira igihazi ntibyemewe.

Wap woe ibyo uvuga ntitubyumv kimwe urumva decision yanyuma arukurasa mucyico ntugashyigikire ibintu nkibyo

Nihatari gusa natwe abaturage tuge twubahiriza amategeko nokubaha inzego gsa barebe neza niba abo bayobozi bari mukuri? Abaturage ntitugahangane n’abayobozi.

Ibintu byo kurasa ntabyo dushaka turabyamaganye mbere yokuvugako umuntu agomba kuraswa igihe yarwanyije inzego zumutekano mucyico turabyamagany

Erega inkotanyi zavu ntiryabavuyemo buzuye ubugome n’ubunyamaswa ariko biterwa nuko abahutu ari benshi muzabone barashe abatutsi ni birya bakoraga bakiri mu ishyamba bitaga gupunguzaye mu ishyamba ariko ishyamb

wowe wuzuye ingengabitekerezo!

Nukuri birumvikana ko umuturage yakosa gs igisubizo sukumurasa mukico ariko muziko hari amagorofa amwe namwe yubatswe nimfungwa numva mwazazana amasasu ya prastique erega mwamufunga agakorera igihugu rwose

Imbwa ziragwira.

Uwo muco wo kurasa muwuce hakiri kare, kuko komanda wa polisi azajya yicara niyumva yanze umuntu abeshye ko yarwanyije Polisi abone uko amurase.
Ariko baturage nanone, niba Polisi afite imbunda akaguha itegeko ujye urybahiriza kuko imbunda itarasa amazi

Birababaje pe!!!

Mubyukuri mureke kujya mushigikira amafuti mwa bigoryimwe yazize ubusa kuko ntampavu yo kumurasa mwatanze gus a yarenganijwe kuko Niko kamenyero kanyu