Myugariro ngenderwaho w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon, biravugwa ko ashobora kujya gukomereza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Bushinwa.
Uyu musore kuri ubu nta kipe afite nyuma yo gusezererwa na Urartu FC yo muri Armenia yahoze akinira.
Nirisarike Salomon kuri ubu uri mu Bubiligi n’umuryango we, amakuru avuga ko isaha n’isaha ashobora kwerekeza mu Bushinwa.
Impamvu ni uko abamuhagarariye hari amakipe yo muri kiriya gihugu bamaze iminsi bagirana ibiganiro. Kugeza ubu cyakora cyo ikipe ashobora kwerekezamo ntabwo iramenyekana.
Nirisarike Salomon usanzwe akomoka mu karere ka Runavu , yakiniye amakipe arimo Royal Antwerp, Sint-Truiden na AFC Tubize zo mu Bubiligi, FC Urartu na Pyunik zo muri Armenia.
Hari nyuma yo kuva mu Rwanda muri 2012 avuye muri Academy ya SEC yo ku Kicukiro.


