Leta y’u Burundi yasubije abibaza icyo Perezida Ndayishimiye yaba yarahoye Bunyoni

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi yatangaje ko kuba Perezida Evariste Ndayishimiye yarafashe icyemezo cyo kwirukana Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ari ibisanzwe, ngo kuko nk’umukuru w’igihugu afite ububasha bwo guhindurira inshingano uwo ashaka.

Ku itariki ya 07 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje Lt. Gen Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri kuri uriya mwanya.

Perezida Evariste Ndayishimiye ni we wamutanze nk’umukandida ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, mbere y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeza kandidatire ye ku majwi 100%.

Bunyoni wahoze ari Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi ndetse akanaba Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu, ntihigeze hatangazwa icyo yaba yarapfuye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko bemeza Ndirakobuca, umwe muri bo yabajije Perezida w’Inteko niba Bunyoni yaratakarijwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu cyangwa yarahisemo kwegura ku bushake bwe gusa ntiyigera asubizwa.

Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Alain Diomède Nzeyimana ubwo we na bagenzi be bavugira inzego zitandukanye mu Burundi baganiraga n’itangazamakuru ejo ku wa Gatanu, yabajijwe icyo Bunyoni yaba yarazize.

Uyu yasubije ko kuba Alain-Guillaume Bunyoni yarambuwe inshingano za Minisitiri w’Intebe zigahabwa Ndirakobuca ari ibisanzwe, kuko biri mu bubasha bw’Umukuru w’Igihugu.

Ati: “None Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu si Sebarundi? Si we utegeka u Burundi? Igihe cyose bibaye ngombwa ko ahindurira umuntu inshingano arabikora.”

Yakomeje agira ati: “Si ukuvuga ngo ni Minisitiri w’Intebe gusa, n’umukuru w’umutumba cyangwa umutware wa zone iyo bibaye ngombwa ko yirukanwa arirukanwa.”

Cyakora cyo n’ubwo umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yirinze kuvuga ibyo we n’uwari Minisitiri w’Intebe we bapfuye, hari amakuru yavugaga ko aba bagabo bombi bari batagicana uwaka.

Umwuka mubi hagati yabo byavugwaga ko ushingiye ku kuba hari byinshi Perezida Evariste Ndayishimiye yemereye abaturage b’igihugu cye, gusa Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Bunyoni ikanga kubishyira mu bikorwa.

Aya makuru Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye na we yayakomojeho, avuga ko Leta ya Bunyoni yari yarananiwe gukemura ibibazo birimo icy’ifumbire, igitoro ndetse n’icyorezo mu minsi yashize cyibasiye amwe mu matungo i Burundi.

Ndayishimiye kandi yirukanye Bunyoni, mu gihe yaherukaga gutangaza ko hari ibihangange mu Burundi bigambiriye kumuhirika ku butegetsi, bituma abenshi bakeka ko ari Bunyoni yavugaga.

Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije abo yavuze ko bashaka kumuhirika n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.

Yasabye bariya yise ba ’Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’etat yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

Iyi ngingo ya Coup d’état cyakora cyo Nzeyimana yayivugurujeho Ndayishimiye, avuga ko yungaga mu rya Pierre Nkurunziza wigeze gutangaza ko mu Burundi nta Coup d’état izongera kuhaba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *