Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko ari inyuma y’u Burusiya mu rugamba buhanganyemo na Ukraine.

Ibihugu byombi biri mu ntambara kuva muri Gashyantare uyu mwaka, gusa u Burusiya ni kenshi bwagiye bwamaganwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera iriya ntambara; kugeza bibufatiye ibihano.

Gen Muhoozi cyakora cyo ari muri bake batatinye igitsure cy’ibihugu by’ibihangange, agaragaza ko igikorwa cyo gutangiza intambara muri Ukraine u Burusiya bwa Putin bwakoze cyari gikwiye.

Mu butumwa uyu mugabo yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yagaragaje ko “Abanyafurika n’Abarusiya basanzwe ari abavandimwe.”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko ubuvandimwe hagati y’abaturage b’impande zombi bushinze imizi ku kuba “u Burusiya ni igihugu cy’abakristu benshi. Abakristu b’aba-Orthodoxe. Abanyafurika barenga miliyoni 700 na bo ni Abakristu. Nta bakristu bagaba igitero ku bandi!”

Uyu musirikare yakomeje avuga ko indi mpamvu ishimangira ubuvandimwe hagati ya Afurika n’u Burusiya ari uko bwayifashije kwigobotora ikandamizwa ry’abanyaburayi.

Ati: “U Burusiya bwashyigikiye twe Abanyafurika mu gihe twari twarakandamijwe ndetse twaranagizwe abacakara n’abantu biyitaga Abakristu mu Burengerazuba bw’u Burayi. Badufashije kwibohora ubukoloni.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo bisobanuye ko Afurika ifitiye umwenda u Burusiya, u Bushinwa, ndetse n’ibindi bihugu.”

Muhoozi yavuze ko nk’Abanyafurika batewe ishema n’icyubahiro cy’ibyo u Burusiya bwakoreye uyu mugabane, bakwiye kubwitura ibyo bwabakoreye bifatanya na bwo mu bihe burimo.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ku wa Gatanu yatangaje ku mugaragaro ko uduce twa Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia twahoze ari utwa Ukraine twamaze guhinduka utw’igihugu cye, nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ni icyemezo cyakora cyo cyamaganwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zitazigera na rimwe zifata turiya duce uko ari tune nk’utw’u Burusiya.

Gen Muhoozi mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma akaza kubusiba, yavuze ko izi Leta Zunze Ubumwe za Amerika azubaha, gusa hakaba hari ibyo bapfa.

Ati: “(USA) Ni igihugu ubwanjye nubaha ku nzego zitandukanye. Nakibayemo amezi 14, gusa sinakwirengagiza iterabwoba rikomeye Polisi yashyiraga ku birabura bagenzi banjye ubwo twabaga turi hanze.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    Muhoozi agaragaje ivyiyumviro biciriritse! None nimba Uburusiya bwafashije Afrika kwigaranzura abakoloni, Afrika natwe twoca dushigikira Uburusiya mugukandamiza ibindi bihugu kandi natwe arivyo twanse ?

  2. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    Muhoozi agaragaje ivyiyumviro biciriritse! None nimba Uburusiya bwafashije Afrika kwigaranzura abakoloni, Afrika natwe twoca dushigikira Uburusiya mugukandamiza ibindi bihugu kandi natwe arivyo twanse ?

  3. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    Muhoozi agaragaje ivyiyumviro biciriritse! None nimba Uburusiya bwafashije Afrika kwigaranzura abakoloni, Afrika natwe twoca dushigikira Uburusiya mugukandamiza ibindi bihugu kandi natwe arivyo twanse ?

  4. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    Muhoozi agaragaje ivyiyumviro biciriritse! None nimba Uburusiya bwafashije Afrika kwigaranzura abakoloni, Afrika natwe twoca dushigikira Uburusiya mugukandamiza ibindi bihugu kandi natwe arivyo twanse ?

  5. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    Isi ifite ibibazo kabisa kugira abayobozi nkaba nukugusha ashyano Muhozi arakabya kugaragaza ubwenge buke abagande bihangane akaga kabagwiririye

  6. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    Isi ifite ibibazo kabisa kugira abayobozi nkaba nukugusha ashyano Muhozi arakabya kugaragaza ubwenge buke abagande bihangane akaga kabagwiririye

  7. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    ibwavuze nukuri ndukwiriye ngushigikila abarusiya nakasaza

  8. Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika
    ibwavuze nukuri ndukwiriye ngushigikila abarusiya nakasaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *