Polisi y’Igihugu yaburiye abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ibasaba kureka gufasha abakora ubucuruzi bwa magendu batwara ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda bitasorewe mu kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.
Ni umuburo waje ukurikira ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi butemewe byakozwe ku wa Kane tariki 29 Nzeri.
Icyo gihe mu karere ka Muhanga hafatiwe bisi yari itwaye ibilo 1,074 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko imyenda yafashwe yari iy’abantu batanu na bo batawe muri yombi.
Ati: “Twagendeye ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage yavugaga ko bariya bose uko ari batanu buriye bisi yavaga Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Bisi yaje guhagarikirwa i Muhanga, ariho ba nyir’ imyenda bafatiwe, imyenda yabo ndetse na bisi birafatirwa.”
Polisi y’Igihugu ku rubuga rwayo rwa Internet yatangaje ko hari amakuru y’uko caguwa yafatiwe i Muhanga yinjijwe mu Rwanda ikuwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
SP Kanamugire avuga ko “haagiye hafatwa imodoka nyinshi zifashishwaga mu gutwara ibicuruzwa bya magendu ndetse n’ibiyobyabwenge”, yibutsa ababigiramo uruhare ko hari ibihano bikomeye bibateganyirijwe birimo guteza cya munara imodoka zizajya zibifatirwamo.
Ati: “Tuributsa abagaragara muri ibyo bikorwa ko bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuba bafungwa, ari ibicuruzwa byabo bigafatwa ndetse n’imodoka na yo igafatirwa ikazatezwa cyamunara.”
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $ 5,000 (arenga Frw miliyoni 5).


