Umusirikare wo mu ngabo za Loni ziri kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), yiciwe n’inyeshyamba mu gace ka Minembwe ho muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu musirikare yishwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri nk’uko byemejwe n’Igisirikare cya Congo Kinshasa.
Umuvugizi wa Brigade ya 12 y’Ingabo za Congo Kinshasa zishinzwe gutabara byihuse ikorera mu Minembwe, Lt JĂ©rĂ©mie Meya, yabwiye 7SUR7.CD ko uriya musirikare yishwe n’inyeshyamba za Twigwaneho ziyobowe na Colonel Makanika.
Lt Meya yavuze ko ziriya nyeshyamba mbere yo kwica uriya musirikare zabanje kubeshya ko zishe kwishyikiriza MONUSCO, mbere yo kuzimirira mu baturage.
Ati: “Hari mu masaha ya saa yine z’ijoro. Itsinda ryo mu mutwe w’iterabwoba Twigwaneho-Makanika ryashoboye kwica umusirikare wa MONUSCO ufite ipeti rya SergĂ©ant. Izo nkozi z’ibibi zabanje kujijisha nk’izishyiriye MONUSCO kugira ngo izirinde.”
Yunzemo ko uriya musirikare nyuma yo guha izo nyeshyamba ikaze zahise zimurasa ahita apfa, mbere yo kujya kwihisha mu baturage.
Liéutenant Meya mu izina rya FARDC yamaganye buriya bugizi bwa nabi, anihanganisha abasirikare bari mu butumwa bwa MONUSCO.


