Abagabo 3 bo mu karere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Nkomeje Amiel w’imyaka 62 wakoraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Abafunzwe ni Imanizabayo J. Bosco, Uburiyumwanzimwabo Silas na Niyigenda bakunda kwita Martin.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, bikaba byabereye mu mudugudu wa Kabatemba, akagari ka Kirwa ho mu murenge wa Murunda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, Niyodusenga Jules, yemeje amakuru y’ifungwa rya bariya bagabo kuri ubu bari gukorwaho iperereza.
Ati: “Aya makuru twayamenye aturutse ku mutgore we wamubonye aho yari yapfiriye mu mugezi. Bivugwa ko yanyereye akagwa mu mugezi, ariko abagenzacyaha baketse ko hari abashobora kuba babigizemo uruhare kuko atari yasinze cyane; kuri ubu hafunzwe abagera kuri 3 mu gihe iperereza rigikomeje.”
Gitifu wa Murunda yakomeje avuga ko uru rupfu rwabatunguye kuko nyakwigendera yari umucukuzi w’amabuye y’agaciro, akaba yasanzwe mu mugezi yambaye ingofero ariko mu mutwe afite igikomere bigaragara ko wasanga ari ikintu bamukubise bakamwica bakajya ku muta mu mugezi.
Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murunda, na ho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


